Louange & Leah: Umuryango mushya w’abaramyi binjiye mu muziki wo kuramya bahereye ku ndirimbo “El-Shaddai”
2 mins read

Louange & Leah: Umuryango mushya w’abaramyi binjiye mu muziki wo kuramya bahereye ku ndirimbo “El-Shaddai”

Umuramyi Louange Mukunzi, uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba n’umuyobozi w’itsinda Kingdom Elevation, yatangiye urugendo rushya rwo kuririmbana n’umugore we Leah Mukunzi. Bombi batangiriye ku ndirimbo bise “El-Shaddai”, igihangano cyuje ubutumwa bwo gushima no kwiyegurira Imana.

Louange ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu bikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, akaba umuyobozi w’umuziki mu Itorero Life Changing Ministries, ndetse n’umwe mu bayobozi bakuru muri Rabagirana Ministries, umuryango uzwi mu bikorwa by’isanamitima, kubaka ubumwe no gufasha abafite ibikomere gusubira mu buzima bushya.

Indirimbo nshya “El-Shaddai” yazanywe nk’ubuhamya bwihariye Louange na Leah bakuye mu rugendo rwabo rwo kwizera Imana. Bayanditse mu gihe cyihariye ubwo biteguraga kwibaruka umwana wabo wa kabiri, bibuka uburyo Imana yababereye umutabazi n’umurinzi mu bihe bitandukanye.

Louange yasobanuye ko izina El-Shaddai rifite ubusobanuro bwimbitse cyane mu buzima bwa gikristo. Ati: “El-Shaddai mu giheburayo bisobanura ‘Imana Ishoborabyose’ cyangwa ‘Imana ihagije muri byose’. Ni Imana iduha ibyo dukeneye, ikadutabara, ikadutunga kandi ikadukomeza mu bihe byose.”

Yakomeje avuga ko indirimbo ikomoka ku murongo wo muri Itangiriro 17:1, aho Imana yihishuriye Aburahamu nka El-Shaddai. Ubutumwa bw’iyi ndirimbo ni ukibutsa abantu ko nta kintu na kimwe kirenze imbaraga z’Imana, yaba mu byishimo, mu byago cyangwa mu bihe byo gutegereza.

Leah Mukunzi yongeyeho ko indirimbo yabo ari uburyo bwo gushima Imana kubera ineza yayo mu rugo rwabo no mu buzima bwa buri munsi. Ati: “Ni indirimbo y’ubuhamya, y’urukundo n’amahoro Imana ikomeje kuduha, kandi tugashaka gusangiza abantu bose ko koko Imana ari iy’ukuri, idahinduka.”

Mu magambo aririmbwa muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa bukangurira abantu kwiyegurira Imana, kuyizera nk’isoko y’imbaraga n’urukundo rutazima. Amagambo agira ati: “Izina ryawe ni imbaraga, urukundo rwawe ni umuriro, Imana ishobora byose, ni wowe nshaka El-Shaddai.”

Louange na Leah kandi bakorera Imana mu bikorwa bitandukanye, harimo no gukoresha ubucuruzi bwabo bwa Bakery nk’uburyo bwo gushyigikira umurimo w’Imana no gufasha abatishoboye. Bombi bizera ko umurimo w’Imana udakorwa mu magambo gusa, ahubwo unyura no mu bikorwa bigaragarira abandi.

Indirimbo “El-Shaddai” ifite ubutumwa bwo guhumuriza no kuzamura icyizere ku bantu bari mu bihe bikomeye cyangwa mu bihe byo kwiheba, ikabibutsa ko Imana ihora ari El-Shaddai — Imana idahinduka kandi ihagije muri byose.

Louange & Leah biyongereye ku mubare w’abaririmbyi b’abashakanye bakorera Imana hamwe, barimo James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Ben & Chance, Brian Blessed & Dinah Uwera n’abandi.

Louange Mukunzi yafatanyije n’umugore we bakorana indirimbo “El Shaddai”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *