
Perezida wa FERWAFA yasabye abakunzi b’Amavubi kudacika intege
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bwana Shema Fabrice, yatangaje ko gutsindwa kw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, bidakwiye gufatwa nk’iherezo, ahubwo nk’isomo rihamagarira impinduka z’igihe kirekire.
Ibi yabivuze mu gihe Amavubi ari muri Afurika y’Epfo aho agiye gukina umukino wa nyuma wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 mu itsinda C.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Fabrice yavuze ko nubwo gutsindwa na Benin byaciye intege ikipe, ubu abakinnyi basubiranye icyizere kandi biteguye guhatana n’Afurika y’Epfo.
Yagize ati: “Twahageze umwuka ni mwiza. Morale yari iri hasi cyane nyuma yo gutsindwa na Benin ariko ubu yagarutse. Umupira ni uko bigenda, hari utsinda, hari untsindwa.”
Yongeyeho ko nubwo Amavubi yamaze kubura amahirwe yo kubona itike y’igikombe cy’Isi, gukina umukino wa nyuma neza bishobora kongera icyizere mu bakinnyi no gutanga icyizere ku banyarwanda.
Yunzemo ati: “Nabwiye abakinnyi ko bafite amahirwe yo gutsinda umukino wa nyuma. Ibyo ubwabyo ni intambwe nziza.”
Amavubi azasoreza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yatangiriye kuri sitade ya Huye ,kuri Mbombela Stadium, ejo ku wa Kabiri, saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Kigali ;icakirana n’Afurika y’Epfo.
Shema yagarutse ku mukino Amavubi yatsinzwemo na Benin avuga ko habayemo uburangare: “Twari twizeye intsinzi ariko ntabwo twabashije gukoresha amahirwe twari dufite. Byaratubabaje ariko turashaka igisubizo kirambye.”
Icyo gisubizo, nk’uko yakomeje abivuga, gishingiye ku gushora imbaraga mu rubyiruko.FERWAFA igiye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura impano z’abana bato, kugira ngo u Rwanda ruzabe rufite ikipe ifite umusingi ukomeye.
Yavuze ko no mu ikipe y’igihugu nkuru hateganyijwe impinduka, aho hagiye kwinjira andi mazina mashya afite ubushake n’intego. Ibi byose bigamije gusubiza icyizere abanyarwanda no guha ikipe y’igihugu ejo hazaza heza.