
Ibyo ukwiye kumenya kuri Shield Tech Hub yinjirira abajura
Shield Tech Hub ni ikigo cyo mu Rwanda cyiyemeje guhangana n’abajura mu bijyanye n’ikoranabunga. Cyinjira mu mikorere yabo ya buri munsi, kikamenya imigambi bafite ku bigo byo mu Rwanda, hanyuma kikereka ibi bigo uko byakwitwara mu kubungabunga amakuru yabyo.
Ni ikigo kimaze imyaka itatu gikora cyatangijwe n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga witwa Joel Gashayija. Gikorera muri Norrsken House Kigali.
Gitanga serivisi zitandukanye ku bigo birenga 30 byo mu Rwanda, byaba ibya leta n’iby’abikorera mu kubungabunga umutekano w’amakuru wabyo.
Shield Tech Hub iherutse kugaragariza ibyo ikora abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo gutaha Ikigo mpuzamahanga cy’Icyitegererezo cyigisha ibirebana n’umutekano w’ikoranabuhanga no kurinda amakuru bwite (Cyber Academy).
Ni ikigo kizajya cyubakira ubushobozi Abanyarwanda n’Abanyafurika mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko buri mwaka abarenga 200 bazajya bahererwa ubumenyi muri iki kigo. Muri bo abarenga 30% bazaba ari abari n’abategarugori, bose bagahabwa ubumenyi buhambaye bujyanye no kubungabunga umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Shield Tech Hub ni ikigo na cyo kizagira uruhare mu iterambere ry’iki kigo na cyane ko isanzwe ifatanya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho [NCSA], mu bijyanye no gutanga amahugurwa muri uru rwego.
Uretse gufasha mu bijyanye no guhugura Abanyarwanda, Shield Tech Hub, ifite n’imishinga ishingiye ku dushya ifasha ibigo mu kwita ku mutekano wabyo, yubatswe n’Abanyarwanda.
Gashayija ati “Imwe muri yo mishinga irimo uwitwa Threat Informant. Ni uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha ikigo kumenya amakuru yacyo yagiye hanze cyane cyane aho abagizi ba nabi bagurishiriza amakuru (dark markets).”
Ni amakuru aba arimo amabanga menshi y’ibyo bigo, nk’amagambo y’ibanga (passwords) ibi bigo bikoresha, amakarita ya banki y’abantu n’abandi makuru.
Mu guhangana n’abo bajura Threat Informant ijya muri ayo mahuriro yabo, ikoresheje ikoranabuhanga rihambaye, igakusanya amakuru yabo, ikayasesengura noneho Shield Tech Hub, ikayaha abakiliya bayo kugira ngo babashe kumenya uko bitwara, bijyanye n’imigambi mibi abo bajura baba babafiteho.
Ati “Iyo tubabwiye ibyo abajura bari kubateganyiriza, baritwararika bagakaza umutekano binyuze mu kuziba ibyuho bafite. Ni ikoranabuhanga ryubakiwe mu Rwanda.”
Ku mwihariko wa Threat Informant, Gashayija yavuze ko yahawe uburyo bwinshi bwo kumenya amakuru n’uburyo bwo kwinjira mu matsinda atandukanye y’abajura ruharwa ku Isi.
Shield Tech Hub yinjiye muri ayo matsinda, igaragaza uburyo akora byose bigamije gufasha ibigo byo mu Rwanda kumenya uko byakwirindira umutekano.
Ati “Twinjiyemo, tugaragaza uko ibikorwa byabo bigenda, intwaro bakoresha n’ibindi bifasha ikigo kugira amakuru yuzuye, abifasha kubungabunga amakuru yabo.”
Shield Tech Hub ubu ifasha ibigo bigera kuri 30 byo mu Rwanda birimo n’ibikomeye mu gihugu, binyuze muri serivisi itanga, amahugurwa no kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga yubatse.
Shield Tech Hub ifite abakozi 13 yafashe ari abanyeshuri, irabigisha ubu bakaba ari bamwe mu bahanga mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’amakuru u Rwanda rufite.
Kuko abo bajura mu by’ikoranabuhanga na bo bamenya ko hari ababinjirira bagashyira hanze imigambi yabo, na bo bakomeza guhinduranya imikorere, ibisaba na Shield Tech Hub guhora bahanga udushya mu kwirinda.
Ikibazo cy’ibitero by’ikoranabuhanga kiri mu byugarije Isi muri ibi bihe ikoranabuhanga riri ku muvuduko udasanzwe, Afurika ikazahara kurusha ahandi.
Raporo ya Interpol ya 2025 igaruka k’uko umutekano w’ikoranabuhanga uhagaze, igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga byagaragaye muri Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bingana na 30%. Iyi raporo igaragaza ko hagati ya 2019 na 2025 Afurika yahombye arenga miliyari 3$.
Afurika ishora ari hagati ya miliyari 3$ na miliyari 10$ buri mwaka mu guhangana n’ibi bibazo. Ku Rwego rw’Isi biteganywa ko ikiguzi cyo guhangana n’ibi bibazo kizagera kuri miliyari ibihumbi 10$.
Mu guhangana n’ibi bibazo u Rwanda rwashyizeho imishinga itandukanye irimo Cyber Academy na Kaminuza ya Rwanda Coding Academy imaze imyaka itanu itanga ubumenyi buhambaye mu bijyanye na Coding.
U Rwanda rurimo guteza imbere imishinga kandi irimo uwo uwo kuvana Abanyarwanda 53% bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bakagera ku 100%, n’umushinga wo guhugura abahanga miliyoni mu bya coding, n’abandi ibihumbi 500 bazahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga. bitarenze mu 2029.
