
Kylian Mbappé yagize icyo avuga ku myitwarire ya Lamine Yamal
Kylian Mbappé yagaragaje ko abantu bakwiye kureba ibyo Lamine Yamal yakora mu kibuga kurusha kujya kureba ibindi byo hanze y’ibuga nyuma y’uko uyu Munya-Esipanye akomeje kugarukwaho mu itangazamakuru.
Yamal amaze igihe ari kumwe n’umukunzi we Nicki Nicole ndetse hagaiye hanze amafoto menshi bari kumwe anayashyira ku mbuga nkoranyamba ze ni mu gihe atigeze ajyana n’ikipe y’igihugu ye mu mikino irimo kubera ibibazo by’imvune yagize.
Mbappé ubwo yabazwa ku myitwarire ya Lamine Yamal no ku mpano ye muri rusange yagize Ati: “Lamine Yamal? Buri wese akora amakosa, agakora ibintu bidakwiye — icyingenzi ni ibyo akora mu kibuga.”
Yakomeje agira Ati: “Ibisigaye si ibintu bifite akamaro cyane igihe atakoze ikintu gikomeye. Ni umukinnyi ufite impano ikomeye cyane, kandi nizeye ko azagera aho yifuza kugera, ndetse agire amahirwe menshi.”
Mu minsi ishize Yamal yakoze nabwo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 18 ibyavugishije benshi ndetse kubera abantu bafite ubumuga bwu bugufi yari yatumiye ngo bashimishe abitabiriye ibirori yari agiye gukurikiranwa biturutse ku muryango ubarengera.
Hansi Flick nawe avuga ku myitwarire ya Yamal yo hanze y’ikibuga yavuze ko icy’ingenzi ari uko mu gihe cyanyacyo agomba kuba ari aho agomba kuba ari , ariko nyuma yaje kugaragara azamura ikabutura ya Yamal nyuma y’uko yanenzwe na benshi aza mu kiganiro n’itangazamakuru yamanuye ikabutura.
Kugeza ubu ntabwo biramenyekana neza ni ba Lamine Yamal azakina El Clásico tariki ya 26 Ukwakira, Hansi Flick yagize Ati: “Biragenda biba byiza, ariko ntibiraba neza. Uko ni ko bimeze kuri Lamine.”
Yakomeje agira ati: “Ntibyoroshye kuvuga ngo azakina mu byumweru bibiri, bitatu cyangwa bine…’ cyangwa ngo azaba ahari kuri El Clásico.
Tugomba gutegereza no kugabanya umutwaro afite. Ari gukora imyitozo hamwe n’ikipe ishinzwe kumufasha kugaruka mu kibuga, kandi azamara ibyumweru bike akorana na bo. Tuzagenda gahoro gahoro, tureba uko bigenda bihinduka.”