
Biratangaje: Israel Mbonyi yatangaje ko mbere ya 2018 atarafite amakuru na make kumikorere ya YouTube
Israel Mbonyi yagaragaje konti ze zemewe, agaruka ku rugendo rwe rw’ubuhanzi rwahinduye byinshi mu muziki wa Gospel mu RwandaUmuramyi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yongeye kugaragaza uburyo ari umwe mu baramyi bafite umurongo wagutse wo kugeza ubutumwa kwisi yose gusa ashyira ahagaragara konti ze zemewe ku mbuga nkoranyambaga, mu rwego rwo gukumira uburiganya bukorwa n’abantu bitwaza izina rye.
Mu butumwa yashyize hanze, Mbonyi yasabye abakunzi be “kwirinda gukurikira cyangwa kwizera indi konti itari izo yagaragaje,” yongeraho ko izi ari zo zonyine zikoreshwa n’itsinda rye mu buryo bwemewe.Israel Mbonyi, wavutse ku wa 20 Gicurasi 1992, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Israel Mbonyi yashyize ahagaragara konti ze zemewe, asaba abakunzi be kwitondera abiyitirira izina rye
Uyu muhanzi wubatse izina kubera ijwi rye rihumuriza imitima n’amagambo y’indirimbo ze yuzuyemo ubutumwa bwubaka, yakuriye i Ruhengeri mu Rwanda, nubwo yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Mbonyi yatangiye gukora umuziki ku buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2014, ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise Number One, ari na yo yamuhaye izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Mubutumwa bwa Israel Mbonyi yemeza ko Umuziki atari inzira ubwamamare, ahubwo ar’uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose”

Nyuma y’imyaka mike, yatangiye kuririmba indirimbo zitandukanye zatumye yambuka imipaka y’igihugu, aho yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza mu bihugu byo mu karere no ku mugabane w’u Burayi.Mu kiganiro yashyize hanze kumbugankoranya byumwihariko kuri Instagram na YouTube, Mbonyi yavuze ko mbere ya 2018 atari azi imikorere ya YouTube, akaba yaratangaje ko ubwo yasohoraga album ye ya mbere muri 2014, yakoresheje izindi mbuga zisanzwe kugeza igihe inshuti ye yamwigishije uburyo YouTube ifasha kugeza ubutumwa kure y’aho umuntu ari.

Israel Mbonyi yibukije uburyo YouTube yamuhinduriye inzira y’umuziki kuva mu 2018
Ubu, amaze kugira abamukurikira barenga miliyoni ebyiri (2M) kuri YouTube, akaba ari we muhanzi wa mbere mu Rwanda ugeze kuri uru rwego.Indirimbo ze nka: Icyambu, Baho (Live), Nina Siri, Nzaririmba, na Nita Amini zagaragaje uburyo ashyira imbere ubutumwa bwerekana ko Imana ari yo isumba byose kandi ko umuntu wese afite igihe cye mumugambi w’Imana.
Mu bihembo yegukanye, harimo Best MVAA Male Gospel Artist of the Year 2025 ndetse na Best International Worship Artist mu bihembo bya Tanzania Gospel Music Awards (TGMA). Yanatoranyijwe mu cyiciro cya Best Gospel Artist muri Trace Awards 2025 aba umunyarwanda rukumbi uri muri urwo rwego.
Israel Mbonyi akomeje kuba intangarugero mu bahanzi b’abaramyi, aho ashimangira ko umuziki atari igikoresho cyo kwamamara, ahubwo ari uburyo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose. Ubutumwa bwe burangwa n’ukuri kwijambo ry’Imana n’umwete, bikamugira umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’umuziki wa Gospel mu Rwanda no muri Afurika yose.