
Ibyishimo ni byose kuri Shiloh Choir y’i Musanze nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu gitaramo yakoreye i Kigali
Abo nta bandi ni Shiloh Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote ry’u Rwanda (ADEPR), Ururembo rwa Muhoza, Paruwasi ya Muhoza, ku itorero rya Muhoza; ni mu karere ka Musanze. Yaririmbiye i Kigali, ikurirwa ingofero, inishyurira amafaranga y’ishuri abanyeshuri 13 mu gihe cw’umwaka wose.
Tariki 12 Ukwakira 2025 izahora izirikanwa n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, nk’umunsi w’amateka akomeye aho korali yo mu cyaro iyo za Musanze mu ntara y’Amajyaruguru yaje muri Kigali igakora igitaramo cya rurangiza, ikagaragaza ko ari Umwalimu mwiza w’umuziki.
Imirimbire ya Shiloh Choir yatuma uyibeshyaho ukaba wavuga ko imaze imyaka hafi 100, ariko si ko biri kuko imaze imyaka 8 gusa kuko yabonye izuba tariki 3 Nzeri-2017. Yatangijwe n’abagera ku 120, ariko kuri ubu igizwe n’abaririmbyi bahoraho 73.

Shiloh Choir yiganjemo urubyiruko, ifite Album imwe y’amajwi n’amashusho, yitwa ‘Ntukazime’ igizwe n’indirimbo 10. Igitaramo bakoreye muri Kigali kuwa 12 Ukwakira 2025, bagifatiyemo amashusho y’indirimbo zigize Album ya kabiri.
Ni igitaramo bataramanyemo na Prosper Nkomezi, Shalom Choir na Ntora Worship Team. Cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, benshi barahembuka. Ijambo ry’Imana ryagabuwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye, ryakoze ku mitima ya benshi, bamwe biyemeza kwakira agakiza. Byari umunezero mwinshi!!.
Cyitabiriwe n’abantu ibihumbi barimo abazwi mu muziki wa Gospel nka Alex Dusabe, Mucyowera Jesca witegura gukora igitaramo gikomeye “Restoring Worship Experience” kizabera muri Camp Kigali tariki ya 02 Ugushyingo 2025, Bobo Bonfils – umuramyi akaba n’Umutoza w’amajwi wa Korali Hoziyana y’i Nyarugenge, Jado Sinza, Yayeli wamamaye muri Kingdom of God, n’abandi.
Shiloh Choir yaririmbye indirimbo zirimo izitarajya hanze n’izindi zamamaye z’amakorali anyuranye. Zose baziririmbanye ubuhanga buhanitse kugera aho abanyamahanga bitabiriye iki gitaramo bagaragaye barimo kubaza niba aba baririmbyi ari abanyarwanda kubera urwego rwabo rwo hejuru no kuba baririmbaga icyongereza nk’icyo mu Bwongereza.

Mu gice cya mbere, Shiloh Choir baririmbye indirimbo “Hallelujah” ari na yo yabinjije ku ruhimbi, bakurikizaho “Yaruhutse umusaraba”, “Ntukazime”, “Matthew 28”, “Mutima umenetse”, “Bugingo” n’izindi ziri mu Cyongereza.
Mu gice cya kabiri, baririmbye “Inuma zaho”, “Abera bo mu isi”, “Inkuru y’agakiza”, “Love beyond all measure” na “Twashyizweho ikimenyetso”. Indirimbo nyinshi zayobowe n’umutoza w’amajwi Decalle [Mordecalle Ntihinduka], Parfaite Gisubizo na Fabrice, abahanga byahamye mu muziki.
Izi ndirimbo zaryoheye benshi cyane dore ko Shiloh Choir yazongereyemo andi magambo n’umudiho w’ingoma ugera ku ndiba y’umutima, urugero “Inuma zaho” bayiririmbyemo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Bosco Nshuti n’abandi, bavuga ko aba bahanzi batararirimba n’umunsi n’umwe indirimbo izaririmbwa mu Ijuru.
Perezida wa Shiloh Choir, Joshua Mugisha, yabwiye inyaRwanda ko basazwe n’ibyishimo, bakaba bashima Imana yabashoboje mu gitaramo “The Spirit Of Revival 2025” bakoreye muri Kigali. Yanahishuye ko bari barabibwiwe n’Imana binyuze mu bakozi bayo. Ati: “Nka Korali Shiloh turanezerewe.”
“Kristo nk’isoko tuvomaho byose, azakomeza adushoboze kurushaho gukora ibintu byiza, inzozi zacu zatangiye kuba impamo, tubishimiye Imana. Ubwo twasengaga, Imana yatubwiye ko iduhaye intsinzi, none intsinzi twayibonye. Dushimiye Imana ku bw’igitaramo cyiza yaduhaye, abantu bahembutse bagira ibihe byiza.”
Arakomeza ati: “Ikindi dushimiye Imana no mu buryo bw’imyiteguro, Imana yaradufashije, ibyo twateguye byose bigenda neza, ibyadusaba amafaranga, Imana iradushoboza turayabona kuko kugeza ubu, ikintu cyose cyasabaga amafaranga mu gitaramo cyacu, cyaraye cyishyuwe neza.”
Asoza agira ati: “Turashima Imana ku bwa byose rero, ku bw’abantu bahembukiye mu gitaramo ndetse n’abakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza. Turizeza abantu ko urugendo rwacu rukomeje. Nta gucogora rwose. Kristo nk’isoko tuvomaho byose, azakomeza adushoboze kurushaho gukora ibintu byiza.”
Umuvugabutumwa wo muri ADEPR witabiriye iki gitaramo cy’amateka, yatangaye cyane, asaba andi makorali guca bugufi akemera kwigishwa umuziki na Shiloh Choir. Ati: “Mureke twemere, Shiloh Choir bararenze pe. Mubahe umwanya bazigishe andi matsinda. Ndumiwe pe”.
Shiloh Choir yamenyekanye cyane muri Kigali by’umwihariko mu itangazamakuru, nyuma y’uko itumiwe mu giterane na Shalom Choir y’i Nyarugenge cyabaye kuwa 22-23 Werurwe 2025. Icyakora nubwo Shiloh yamamaye cyane mu 2025, abasanzwe bakurikiranira hafi ibikorwa byayo bavuga ko kuva igishingwa yari ihagaze neza, “hari hasigaye guhishuka gusa naho ibindi byararangiye.”