Abaragwa Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yanguze Amaraso” yibutsa abizera agakiza kabonerwa muri Yesu
1 min read

Abaragwa Choir yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yanguze Amaraso” yibutsa abizera agakiza kabonerwa muri Yesu

Korali Abaragwa ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kicukiro Shell yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yanguze Amaraso.” Ni indirimbo yubatse ku butumwa bwo gushimira agakiza n’imbabazi umuntu ahabwa igihe yizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Abagize iyi korali bavuga ko bahimbye iyi ndirimbo kugira ngo bibutse abantu ko amaraso ya Yesu ari yo yonyine atuma umuntu ahinduka umunyabugingo mushya imbere y’Imana.

Mu butumwa bw’iyi ndirimbo, abaririmbyi bagaragaza uburyo Yesu yabatabaye akabakura mu bubata bw’icyaha n’umutwaro w’ibyaha wari ubaremereye. Bemeza ko bamaze guhindurwa abana b’Imana, bakaba bararuhukiye mu mahoro adashira y’Umwami Yesu. Indirimbo irimo amagambo akomeye agaragaza ubuhamya bw’umwizera uvuga ko atakiri imbata y’ikibi ahubwo ari uwagiriwe imbabazi n’urukundo rw’Imana.

Abagize Abaragwa Choir basobanura ko bahisemo kuyita “Yanguze Amaraso” kugira ngo bibutse ko agakiza ari impano idahinduka umuntu yaguranywe amaraso ya Kristo. Mu gitero kimwe cy’iyi ndirimbo hagaragaramo amagambo avuga ko imbabazi n’amahoro by’Imana bimeze nk’imigezi itemba mu bugingo bw’abamwizeye, bityo bikaba isoko ry’ibyishimo no kuririmbira ineza y’Imana.

Abaririmbyi bavuga ko iyi ndirimbo ari impamba ikomeye ku bakristo bari mu rugendo rwo kwizera kuko ibibutsa ko, n’ubwo hari ibigeragezo byo mu isi, nta kintu cyatandukanya umwizera n’urukundo rwa Kristo. Iyi ndirimbo iri mu murongo umwe n’izindi ndirimbo Abaragwa Choir imaze gukora, zose zigamije gufasha abantu kwegera Imana no guhamya agakiza.

Indirimbo “Yanguze Amaraso” ubu iraboneka ku mbuga zitandukanye nka YouTube Channel ya Abaragwa Choir nizindi nizindimbuga zitandukanye. Abakunzi bayo basabwa kuyumva no gusangiza abandi kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera kuri benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *