Imbamutima za Tonzi na Bosco Nshuti nyuma yo gutaramira mu Bubiligi
2 mins read

Imbamutima za Tonzi na Bosco Nshuti nyuma yo gutaramira mu Bubiligi

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Ukwakira 2025, kibera mu rusengero rwa Zion Temple Brussels. Cyari kigizwe n’ibice bibiri: igice cya mbere cyari ibiganiro byahurijwemo abantu b’ingeri zinyuranye, naho icya kabiri cyari igitaramo cyaranzwe n’indirimbo zubaka umutima, urukundo n’ubusabane hagati y’abitabiriye n’abaramyi.

Abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clémentine uzwi cyane nka Tonzi na Bosco Nshuti, basangiye ibihe by’umunezero n’abatuye mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, mu gitaramo cyatangiwemo inyigisho zigaruka ku gukira ibikomere byo mu muryango, cyiswe “Family Healing.”

Ibiganiro byatangiye saa munani (2:00 PM) bigeze saa kumi (4:00 PM) byari biyobowe na Ev. Eliane bafatanyije na Ev. Belina, aho baganiraga ku nsanganyamatsiko igira iti “Urugendo rwo gukira ibikomere mu muryango.”

Tonzi na Bosco Nshuti bagarutse ku rugendo rwabo nk’abantu bakorera Imana, banasangira ubuhamya n’ubutumwa butanga icyizere ku buzima bwo kwiyunga, kubabarira no gukomeza kubaka umuryango uhamye.

Nyuma y’ibi biganiro, saa kumi n’imwe (5:00 PM) hatangiye igitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyaranzwe n’amashimwe n’amarira y’ibyishimo ku bari bahari.

Ku makuru dukesha Inyarwanda, Tonzi yavuze ko iki gitaramo cyagenze neza kurusha uko babitegerezaga, kandi kikaba cyaragaragaje uburyo Imana ikomeje gukoresha umuziki mu gukiza imitima. Ati: “Igitaramo cyagenze neza, ariko cyari kigizwe n’ibice bibiri. Icya mbere kwari ukuganira ku rugendo rwo gukira ibikomere mu muryango. Twagize ibiganiro byiza cyane, ndetse n’abari mu biganiro byacu (Panel) basangije ubuhamya butangaje. Nyuma yaho, twakoze igitaramo cy’amasengesho n’indirimbo, abantu barahembuka, tugira ibihe by’umunezero.”

Tonzi yongeyeho ko nyuma y’igitaramo habayeho n’ubusabane bwahuje abahanzi, abitabiriye ndetse n’abateguye iki gikorwa, byose bikabera mu mwuka w’urukundo n’ubumwe.

Nyuma y’uru rugendo mu Bubiligi, Tonzi yavuze ko agiye gukomereza ibikorwa bye byo kwamamaza ubutumwa bwiza muri Finland, aho azataramira tariki 25 Ukwakira 2025 ku butumire bw’Abanyarwanda n’inshuti zabo bahatuye.

Mu butumire bwatanzwe, abategura iki gitaramo bavuze ko Tonzi azabaganiriza ku gitabo cye yanditse yise ‘An Open Jail’, ndetse abasangize uburyo umuntu yakwigobotora inzitizi zagiye zimubuza gutera imbere mu buzima.

Bagize bati: “Tonzi azasura urusengero rwa Kontula, atuganirize ku rugendo rwe mu gukorera Imana, adusangize ubuhamya, anadutaramire mu ndirimbo zubaka umutima n’izisaba gushimwa kw’Imana.”

Iki gitaramo kizaba kimwe mu bikorwa byo gukomeza urugendo rwa Tonzi rwo kwegera abantu banyuranye akoresheje umuziki, inyigisho n’ibiganiro bigamije gukiza imitima n’imiryango. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *