Police FC yibitseho  Manishimwe Djabel!
2 mins read

Police FC yibitseho Manishimwe Djabel!

Nyuma y’igihe atagaragara mu kibuga , Manishimwe Djabel yongeye kubona ikipe, akaba ubu ari umukinnyi mushya wa Police FC, iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 wanyuze mu makipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarangije amasezerano ye n’ikipe ya Naft Al-Wasat yo muri Iraq, maze kuva icyo gihe ntiyari yakagize indi kipe akinira kugeza shampiyona nshya itangiye.

Mu mezi make ashize, Djabel yavuzwe mu biganiro n’amakipe yo mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Algeria na Tanzania aho Azam FC yahoo yari imwe mu zamwifuzaga, ariko ntibyigeze bigera ku ntambwe ya nyuma yo gusinyana amasezerano.

Police FC nayo yari imwe mu makipe yagarukwagaho cyane, ariko ntibyari byakemejwe n’impande zombi kugeza ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025, ubwo iyi kipe yamutangazaga ku mugaragaro nk’umukinnyi wayo mushya.

Manishimwe Djabel afite amateka yihariye mu mupira w’u Rwanda. Yatangiye umupira akiri muto iwabo mu karere ka Gatsibo, aho yatojwe na nyakwigendera Ntirenganya mu irerero ry’abana riri I Kiramuruzi hafi y’isoko ryaho.

Nyuma yaho yanyuze muri SEC Academy, yerekeza mu Isonga ari na ho yigaragaje ku rwego yatangiye kubengukwa n’amakipe akomeye kugeza muri 2014 ubwo yerekezaga muri Rayon Sports ku mupangu wagizwemo uruhare na se wabo witwa Barahira nawe utuye i Kiramuruzi, aho yamaze imyaka itanu mbere yo kwerekeza muri APR FC.

Muri APR FC, Djabel yabaye umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe, ndetse yabaye kapiteni wayo. Mu 2023, yatandukanye na yo nyuma y’umwuka mubi wari utangiye gututumba hagati ye na Adil Mohammed watozaga iyi kipe , ajya muri Mukura Victory Sports, ariko ntiyahatinze kuko yahise yerekeza hanze y’igihugu muri USM Khenchela yo muri Algeria.

Kugaruka kwe muri shampiyona y’u Rwanda, by’umwihariko kuba asinyiye Police FC iri ku isonga, ni intambwe ikomeye kuri we no kuri iyi kipe imukeneye cyane mu guhatana no kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.

Police FC yongereye indi ntwaro ikomeye mu busatirizi bwayo aho aje gufatikanya n’abarimo Kwitonda Allain Bacca.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *