Korali ya Birmingham Community Gospel Igiye Kwizihiza Imyaka 20 Mu Gitaramo Cy’amateka
2 mins read

 Korali ya Birmingham Community Gospel Igiye Kwizihiza Imyaka 20 Mu Gitaramo Cy’amateka

Korali yegukanye ibihembo bitandukanye, izwi kubera umuhate n’imbaraga ishyira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, izasusurutsa abakunzi bayo mu gitaramo cyitswe “Worship and Thanksgiving” kizabera muri Nechells ku wa 25 Ukwakira 2025.

Iyi Korali izwi ku rwego Mpuzamahanga Birmingham Community Gospel Choir (BCGC), yitegura gukora iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki, mu gitaramo cy’ibyishimo n’ishimwe kizabera Ebeneezer Mission Hall, ahazwi nka Cook Street, Nechells, ku wa 25 Ukwakira 2025 guhera saa kumi (4:00 pm).

BCGC igizwe n’abaririmbyi 30, imaze kwamamara kubera ubushobozi bwo kuririmba mu buryo buhamye kandi bushimishije, ndetse yagiye yegukana ibihembo bitandukanye mu marushanwa y’umuziki w’ivugabutumwa. Yigeze no guhabwa ishimwe na Simon Cowell, uzwi cyane muri gahunda zo gushakisha impano z’abaririmbyi ku rwego Mpuzamahanga.

Umuyobozi wa korali yavuze ko iki gitaramo kizaba ari urubuga rwo guhuza abaririmbyi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, aho buri wese azagira uruhare mu kuramya no gushimira Imana.Yongeyeho ko intego yabo atari ukwerekana ubuhanga gusa, ahubwo ari ukwerekana ubumwe n’ubusabane mu kuramya Imana, aho buri wese yemererwa guhimbaza uko ameze, n’ubwo yaba adafite ijwi ryiza.

“Ntidushaka gusa kugaragaza imyitozo itunganye cyangwa ijwi ryiza. Turashaka ko abantu bumva ko turi kumwe, ko turi umuryango umwe uririmba, ushimira kandi wishimye,”
niko yavuze…Twemera ko buri wese ashobora kuririmba no guhimbaza Imana. Gusa natwe turabishoboye cyane dufite amajwi meza kandi dukora cyane kugira ngo turusheho gutanga ibyiza.”

BCGC yamenyekanye cyane kubera indirimbo zayo zishishikariza abantu gukomera ku kwizera, kubaho mu byishimo no kubaha Imana. Mu myaka 20 imaze, iyi korali yabaye ikimenyetso cy’ubumwe, ubuhanga n’ubutumwa bwo guhumuriza abantu mu mujyi wa Birmingham no hanze yawo.

Iki gitaramo cya Worship and Thanksgiving kizaba umwanya wihariye wo kwibuka urugendo rw’imyaka 20 rw’iyo korali, rugaragaza uko umuziki w’ivugabutumwa ushobora guhuza abantu, kubahumuriza no kubahuriza hamwe mu byishimo byo kuramya Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *