
Umubiri Wawe Urakuburira! Menya Ibimenyetso Bigaragaza Ko Ugomba Kujya Kwa Muganga Ako Kanya
Ni kenshi ushobora kugira uburibwe budasanzwe cyangwa butunguranye. Igihe cyose si ko biba ari uburwayi, ahubwo biterwa n’ibintu bitandukanye biba babaye ku mubiri bigatuma hashobora kubaho uburibwe. Nubwo igihe cyose wiyumva bidasanzwe aba Atari uburwayi, hari ibimenyetsi bimwe na bimwe ushobora kwibonaho ugahita ujya kwa muganga mu rwego rwo kurengera amagara yawe nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Hari indwara zizahaza umubiri zikaba zanakurura urupfu, niyo mpamvu igihe cyose ubonye ibimenyetso bidasanzwe ugomba kwihutira kugana kwa muganga utazuyaje. Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso, uzihutire kugana kwa muganga mu maguru mashya nk’uko tubikesha urubuga Umutihealth.
1.Kumva udafite imbaraga mu maboko n’amaguru: Nutangira kumva ucika intege cyangwa uzana ibinya mu maboko, amaguru cyangwa mu isura, bishobora kuba ikimenyetso cya stroke, cyane cyane ni biba ku ruhande rumwe.
Ugomba kugana kwa muganga igihe wumva uribwa umutwe bidasanzwe, utangiye guta ubwenge cyangwa se ufite ibibazo mu kuvuga cyangwa kumva. Ushobora kandi kuba wibasiwe na stroke niba udashoboye guhagarara neza, wumva uzungera cyangwa se udashoboye kugenda neza. Ugomba guhita ugana ivuriro byihuse igihe ugaragaje kimwe muri ibi bimenyetso.
2.Kuribwa mu gatuza: Nutangira kumva uburibwe mu gatuza ntuzazuyaze kumenya ikibitera ugana kwa muganga. Kubabara mu gatuza biherekejwe no kubira ibyuya, guhumeka insigane cyangwa iseseme ni ikibazo kigomba gukurikiranirwa hafi n’abaganga.

Niwumva uribwa usabwa kwihutira kwa muganga
Kuribwa mu gatuza cyangwa kumva haremereye bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’umutima, cyane cyane iyo bikubaho mu gihe uri muri sport cyangwa uri gukora. Bishobora kandi kuba ikibazo kindi gikomeye, nk’utuntu dukomeye turi mu maraso yawe (blood clot) turi kujya mu bihaha.
Niba wumva mu gituza haremereye, uburibwe bugenda bugaruka, bikaba bimara iminota myinshi, wizuyaza gana kwa muganga.
3.Nubona amaraso mu nkari: Ibintu bitandukanye bishobora gutuma amaraso agaragara mu nkari. Niba ubona amaraso mu nkari zawe kandi ukaribwa umugongo cyangwa ku nda hasi, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko mu mpyiko zawe harimo utubuye.
Utubuye mu mpyiko ni imyunyungugu n’umunyu ugenda ugahagama mu miyoboro itwara inkari yo mu mpyiko. Amaraso mu nkari bijyana no gushaka kunyara buri kanya, kimwe no kumva wokerwa mu gihe uri kunyara, bishobora kuba ikimenyetso cy’infection mu muyoboro w’inkari cyangwa mu mpyiko. Ugomba guhita ugana ivuriro igihe ubonye ibi.
Niba uzana amaraso mu nkari ariko utagira ububabare, gishobora kuba ikimenyetso cya kanseri y’impyiko cyangwa uruhago, ugomba kugana kwa muganga bakagusuzuma.
4.Gutangira gusemeka: Gusemeka kimwe n’ibindi bibazo mu mihumekere bigomba kwitabwaho vuba bishoboka. Niba uri guhumeka insigane, gusemeka cyangwa wumva uhumeka bidasanzwe, ugomba kwihutira kugana kwa muganga.
Bishobora kuba asima, indwara y’ibihaha, allergies zikomeye cyane cyangwa se kuba ubundi burozi bukomeye bwakwinjiyemo. Muganga nyuma yo kugusuzuma niwe uzamenya ikibitera n’uburyo ushobora kuvurwa. Gusemeka bishobora guterwa n’umusonga cyangwa ubwandu bw’ibihaha nka bronchitis.
Niba ukorora igikororwa gisa umuhondo cyangwa icyatsi, ukaba ufite umuriro cyangwa uhumeka bikugoye, uba urwaye bronchitis. Ntuzatindiganye kugana kwa muganga. Ibibazo mu guhumeka ntugomba kubitindana. Igihe cyose ubonye bije, usabwe guhita wihutira kugana kwa muganga.
5.Kumva mu ntege cyangwa impfundiko haribwa: Iki nacyo gishobora kuba ikimenyetso cy’uko amaraso adatembera neza mu maguru cyangwa harimo ibindi biyabuza gutembera neza (blood clot), bizwi nka Deep Vein Thrombosis (DVT).
Ibi bishobora kubaho igihe umaze igihe kinini wicaye, nko mu modoka cyangwa indege, kimwe no kumara igihe kinini uryamye nk’igihe urwaye. Iyo mu maraso harimo ibiyabuza gutembera neza, uhita wumva uburibwe iyo uhagurutse cyangwa uri kugenda. Ushobora no kubona icyo gice cyabyimbye; uzabona hatukura kandi hoorshye cyane kurusha ukuguru kuzima.
Niba usanzwe ukora imyitozo ngorora mubiri, ni ibisanzwe kumva uburyaryate nyuma ya siporo. Nuwumva ariko hokera kandi hatukuye, ugomba kwihutira kugana kwa muganga.

Nta kuzuyaza ihutire kwamuganga bagufashe igihe wumva uribwa cyangwa wacitse intege bidasanzwe
6.Kubyimba ibirenge: N’ubwo kubyimba ibirenge bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, mu gihe umutima utabasha gutera ngo ugeze amaraso mu bice bihera nk’ibirenge, ibiganza n’intoki, amaraso yipfundika mu migarura (veins), bikaba byagutera guhora ubona habyimbye.
Mu gihe umutima ukora nabi, kandi bituma impyiko zitabasha gukora neza ngo zisohore imyanda n’umunyu mwinshi (sodium), bikaba byatera kubyimba ku ngingo zihera ku mubiri (ibiganza n’ibirenge).Iyo kubyimba ibirenge biterwa n’umutima ukora nabi, biba biherekejwe n’ibindi bimenyetso nko kunanirwa cyane, guhumeka insigane n’ibindi.