Diyosezi ya Byumba yungutse abandi baseserdoti batatu mu muhango wabereye kuri Katederali ya Byumba
Kuri uyu wa 17 Mutarama 2026, muri Paruwasi Katederali ya Byumba, habereye ibirori by’itangwa ry’Ubusaserdoti ku bari abadiyakoni batatu ari bo Oscar Kwizera, Emmanuel Kavutse na Jean de Dieu Nsabimana.
Ni mu Misa yayobowe na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, ari kumwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ndetse na Musenyeri Kizito Bahujimihigo wa Diyosezi ya Kibungo na we uri mu kiruhuko. Bari bakikijwe kandi n’abapadiri benshi batandukanye baje gushyigikira barumuna babo.
Umwe mu bapadiri bashya, Padiri Emmanuel Kavutse,mu izina rya bagenzi be yavuze ko bishimiye kuba barahamagawe n’Imana, agira ati: “Turashimira Imana yo mubyeyi udahemuka, twabonye ineza yayo kandi tuzahora turata ubuhangange bwayo. Uwaduhamagaye yatweretse ko uzamukomeraho ari we uzarokoka yarabitweretse, ni ahabwe ikuzo.”
Yakomeje avuga ko uwamukomeyeho arangwa no guhorana umutima w’ineza, agahora yifuriza ineza n’amahoro abo atumwaho, ati: “Imana yabikoze, iragahora iratwa.”
Agaruka ku babafashije kugira ngo bishoboke kugera ku murimo w’Ubusaserdoti, yagize ati: “Turashimira ababyeyi, inshuti, abasaserdoti, abarezi bacu n’abandi bose. Imana ikomeze ibahundeho imigisha ku bw’ineza mwatweretse. Turabasaba kandi kuzakomeza kutwereka uwo mutima no kudusabira, bityo natwe tuzakomere mu budahemuka bw’Imana kugeza ku ndunduro.”
Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, mu butumwa bwe yashimiye abapadiri bashya bumvise ijwi ry’Imana bakaryitaba, bagatera intambwe y’Ubusaserdoti, bakaba basezeraniye Nyagasani bakanamwemerera kuzamubera abagaragu b’indahemuka.
Ati: “Muhawe ubusaserdoti mu ntangiriro z’uyu mwaka mushya wa 2026 nk’impano n’ingabire Imana ihaye Kiliziya na Diyosezi yacu ya Byumba. Turabifuriza kuzaba abasaserdoti beza bakunda Imana kandi bakayimenyesha abandi. Muhawe ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru Nziza y’Ivanjiri, mutumwe hano ku isi ariko ntimuzabe ab’isi, muzabe ab’Imana. Ibyo muzabishobozwa n’isengesho.”
Musenyeri Papias yabibukije kandi ko Kiliziya ibakunda, ari na yo mpamvu yabakiriye, abasaba na bo kuyikunda, atari uko hari icyo bazayicaho, ahubwo kuko ari umubyeyi wabo. Yabasobanuriye ko Yezu Kristu wabatoye abakunda kandi azakomeza kubakunda nk’intumwa ze, kuko ari byo bizabaha ibyishimo nyabyo batabonera mu isi cyangwa ngo babinyagwe nayo, ahubwo bazahora bishimiye kubana n’Imana.
Agaruka ku nshingano bahawe, yabibukije ko bagiye kwigisha Ijambo ry’Imana atari ibitekerezo byabo bwite, agira ati “Ntimutumwe kwigisha ibitekerezo byanyu, ntimwatumwe kwigisha amagambo y’abantu cyangwa ibyifuzo byanyu bwite, ahubwo mutumwe kwigisha Ijambo ry’Imana ridashobora kugira ikirihagarika, kandi mukaryigisha mu izina rya Kiliziya. Yezu Kristu wabatoye azakomeza kubagenda iruhande rwanyu no kubayobora.”
Yakomeje ati: “Ubusaserdoti si umurimo gusa, ni ubuzima. Mwahamagariwe kuba abasaserdoti mbere na mbere, ntimuri abakozi b’Imana, ahubwo muri intumwa za Kristu. Icyo muzaba muri cyo ni cyo kizagena ibyo mukora. Muzaharanire kuba abanyabikorwa bashingiye kuri Yezu Kristu.”
Aba bapadiri bashya bibarutswe na Diyosezi ya Byumba mu ntangiriro z’umwaka wa 2026; Padiri Oscar Kwizera, Padiri Emmanuel Kavutse na Padiri Jean de Dieu Nsabimana, bakomoka muri Paruwasi za Nyarurema na Nyagahanga zo muri Diyosezi ya Byumba.
Ni mu gihe kuri uyu munsi w’ibyishimo, bahawe impano zitandukanye ziturutse ku bakristu, by’umwihariko banahabwa impano y’ibitabo na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wabo, bizajya bibafasha mu gutegura inyigisho no kuzigeza ku bakristu batumweho.
