
Asaph Rubirizi batanyije na Prosper Nkomezi bashyize hanze indirimbo nshya bise “Shimwa”
Asaph Rubirizi ku bufatanye na Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Gospel nyarwanda, bashyize hanze indirimbo nshya bise “Shimwa”. Ni indirimbo yuje amagambo yo gushimira Imana ku rukundo n’ibyiza byinshi ikorera abizera bayo.
Mu magambo ayigize, aba baramyi bagaruka ku rukundo rw’Imana rubakijije kuva kera, bakavuga ko umutima wabo wuzuye ishimwe kubera ibitangaza byayo. Bahamya ko ibyo Imana ibatekerezaho byose ari ibyiza, kandi ko ari impamvu ikomeye ituma bayihimbaza nta gucika intege.
Asaph Rubirizi yavuze ko iyi ndirimbo Shimwa ari ubutumwa bwo kwibutsa abantu bose ko gukomeza gushima Imana ari inshingano y’umwizera, kuko ari umwami udahinduka kandi ukora ibikomeye. bagize bati: “Ni indirimbo izafasha abantu kwibuka ko Imana ikwiye gushimirwa igihe cyose, mu bihe byiza no mu bihe bikomeye.”
Ku ruhande rwe, Prosper Nkomezi yongeyeho ko gukorana na Asaph Rubirizi muri iyi ndirimbo ari amahirwe akomeye yo gukomeza kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana binyuze mu muziki. Yagize ati: “Indirimbo Shimwa izafasha benshi kuzamura isengesho ryabo ryo gushimira, kuko nta muntu ubaho adafite icyo ashima Imana yamukoreye.”
Indirimbo”Shimwa” ya Asaph Rubirizi na Prosper Nkomezi ni igihangano cyuje ubutumwa bwo gushimira Imana, gishimangira uburyo gukomeza kuyishima no kuyihimbaza ari isoko y’amahoro n’ibyishimo by’abizera. Aba bahanzi bombi bahuriye ku ntego imwe yo kugeza ku bantu indirimbo zubaka, kandi bakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo. Indirimbo nshya ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, ikaba yitezweho gukomeza guhumuriza imitima no kubibutsa ko Imana ikwiye ishimwe iteka ryose.