Gen-Z Comedy Show y’uyu mwaka igiye kuba idasanzwe
2 mins read

Gen-Z Comedy Show y’uyu mwaka igiye kuba idasanzwe

Israel Mbonyi agiye kuririmbira bwa mbere muri Gen-Z Comedy Show I Kigali,mujyi wa Kigali witeguye kwakira igitaramo cyihariye cy’imyidagaduro gihuza urwenya n’umuziki wubaka, aho umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yemeje ko azagaragara bwa mbere muri Gen-Z Comedy Show.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, muri Camp Kigali, kikazitabirwa n’abasore n’inkumi benshi ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru.Kugaragara kwa Mbonyi muri iki gitaramo ni intambwe ikomeye muri uru ruhererekane rw’ibitaramo bya Gen-Z, bikomeje kugaragaza uburyo ubutumwa bw’umuziki wubaka bugenda bugira umwanya mu bihe nkibi by’imyidagaduro .

Uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba aherutse gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugeze kuri miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri YouTube, ibintu byerekana uburyo akunzwe cyane haba mu Rwanda no hanze yarwo.Iyi nkuru y’uko Mbonyi azaririmba muri Gen-Z Comedy Show ije ikurikira ibikorwa byo gutunganya album ye ya gatanu yise “Hobe”, iri mu zitezwe cyane muri gospel nyarwanda.

Israel Mbonyi agiye kuririmbira bwa mbere muri Gen-Z Comedy Show i Kigali Uburyo bushya bwo kugeza ubutumwa bwiza mu myidagaduro y’urubyiruko.

Si we wenyine uzaba ahari, kuko azasangamo abandi bahanzi bazwi mu ndirimbo zo kuramya Imana bazafatanya kuzamura kuramya no guhimbaza Imana.Gen-Z Comedy Show, iyoborwa na Merci, imaze kwiyubaka nk’urubuga rukomeye rw’abanyarwenya bakomeye mu gihugu.

Israel Mbonyi akomeje kwagura uburyo bwo kugeza ubutumwa ku rubyiruko,Kwitabira Gen-Z Comedy Show bigaragaza intambwe nshya mu ivugabutumwa rye.

Muri iki gitaramo, biteganyijwe ko hazabanza igice cy’urwenya cyuzuyemo impano nshya n’izo abantu basanzwe bakunda, hanyuma igitaramo kizasozwe n’igice cy’umuziki aho Israel Mbonyi azaba ari we uzatarama ku buryo bwihariye, atanga ubutumwa bwiza n’indirimbo zihumuriza imitima.Kwitabira iki gitaramo ku mwanya wa mbere wa Mbonyi muri gahunda ifite umwihariko wa “comedy” bigaragaza uburyo uyu muhanzi akomeje kugera ku bantu batandukanye, by’umwihariko urubyiruko.

Mbonyi avuga ko intego ye ari ugukwirakwiza ubutumwa bwiza n’urukundo rw’Imana mu buryo bushya, aho n’ahantu hasanzwe hifashishwa mu kwidagadura hashobora kuba urubuga rwo gusangiza abantu ubutumwa bwiza.

Israel Mbonyi na Merci bazafatanya guha urubyiruko ibyishimo

Amatike y’iki gitaramo yatangiye kugurishwa, aho ahazwi nk’ahisanzuye (Regular)agura 5,000 Frw, VIP 10,000 Frw, naho VVIP 20,000 Frw. Bitewe n’ihuriro ry’imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru, urwenya rw’abasetsa bakomeye ndetse n’ubwitabire bwa Israel Mbonyi nk’umuhanzi ukunzwe cyane muri gospel, Gen-Z Comedy Show ya tariki 30 Ukwakira 2025 izaba imwe mu bitaramo bikomeye by’uyu mwaka i Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *