
Umuryango wa Chichi na Vovo wateguye ibihe byiza byo kuzana abantu ku gicaniro cyo kuramya
Chichi na Vovo bagiye gukora igitaramo gikomeye cyitwa “Close to the Altar Worship Experience” i Kigali.Iki gitaramo gikomeye cyane kizaba cyuzuyemo kuramya Imana, nyuma y’uko bashakanye kandi bagakundwa cyane mu muziki wa Gospel nyarwanda, Chichi na Vovo, batangaje ko bagiye gutegura igitaramo cyabo gikomeye bise “Close to the Altar Worship Experience.”
Aba bombi bazafatanya n’itorero Citylight Foursquare Gospel Church mu rwego rwo gutegura umugoroba uzaba wihariye wo kuramya no gusenga mu buryo bwimbitse.Iki gitaramo cyitezweho byinshi kizaba ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025 kikazabera kuri Citylight Foursquare Gospel Church guhera saa 9:00 z’amanywa kugeza saa 3:00 z’ijoro (3:00 PM – 9:00 PM).

Chichi umwe mu baramyi bamenyekanye cyane muri gisubizo ministry ikomeje kubera umugisha Itorero rya kristo
Uko gahunda y’iki gitaramo iteguye bishushanya intego yo guha abakunzi bindirimbo zo kuramya Imana, umwanya uhagije wo kwinjira mu bihe byiza by’Umwuka no gufatanya n’abaramyi mu buryo bwo kuramya byimbitse.Chichi na Vovo, bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa gospel haba nk’abahanzi ku giti cyabo, nibo bazaba ku isonga ry’iki gikorwa.

Chichi na Vovo bamwe mu baramyi barangwa n’urukundo rudasanzwe biyemeje kuzana abantu benshi kuri kristo.
Ubutumwa bwabo bushingiye ku gukundisha abantu Imana no kubafasha kugirana umubano wihariye na Yo, bituma n’insanganyamatsiko “Close to the Altar”(Hafi y’Igicaniro) ijyana neza n’icyerekezo cy’ubusanzwe bwabo bwo kuramya Imana mu buryo bwimbitse.Nkuko bigaragara ku itangazo ryacyo, kizitabirwa n’abandi baririmbyi n’abakozi b’Imana bazwi cyane mu ruhando rwa gospel mu Rwanda. Barimo Richard, Trésor, na David, bose bazafatanya gutanga ubutumwa bwiza mu buryo butandukanye.

Abaramyi basizwe amavuta menshi banejejwe no guha ikaze abantu benshi mugitaramo gikomeye.
Ubufatanye bwa Chichi na Vovo n’itorero Citylight Foursquare Gospel Church bugaragaza ko iki gitaramo l kizaba ari igikorwa cy’ivugabutumwa n’ihuriro ry’abizera bo mu madini n’amatorero atandukanye.
Mu by’ukuri, “Close to the Altar Worship Experience” si igitaramo gusa, ahubwo ni ubutumwa bw’umwuka wera kubantu bose bugamije gukangura no guhindura imitima ya benshi Kuri Chichi na Vovo, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rwo kuyobora abantu mu maso y’Imana no kubafasha gusubira mu buryo bw’ukuri bwo kuyiramya. Tariki ya 2 Ugushyingo 2025 izaba umunsi ukomeye w’ivugabutumwa, ihuriro ry’abaramyi, n’isoko yo guhemburwa n’Imana i Kigali.