
Haruna Niyonzima yagize icyo avuga ku gusezera umupira
Umunyabigwi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), Haruna Niyonzima yaciye amarenga ko acyiteguye gukomeza gukina umupira w’amaguru.
Ibi bikubiye mu cyiganiro uyu mukinnyi wabaye Kapiteni w’igihe cyirekire w’Amavubi yagiranye na “Isibo Radio” kibanze ku rugendo rwe rwa ruhago n’igihe ateganya gusoza uru rugendo.
Niyonzima Haruna yagize Ati, “Ngewe ntabwo mbayeho ku bwabantu nubwo dutuye mu isi y’abantu. Njya gukina umupira ntawe nagishije inama ninjya no kuwureka nabwo ntawe nzagisha inama kubera ko ntawe uri mu mubiri wange.”
Yakomeje avuga ko naramuka yumvise intege ziri gushira azasezera, kuko ngo ikibuga cyitabeshya Kandi kubera ari umuntu w’abantu azabimenyesha abakunzi b’umupira.
Ku ngingo yo kuba atarasezera mu ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima yavuze ko ari umwe mu bakinnyi b’ibihe byose bityo ko atari umuntu wari gusezera mu buryo bubonetse bwose, ariko avuga ko atabivugaho mu buryo bwimbitse.
Yagize Ati: “Uburyo nasohotse mu ikipe y’igihugu! Ibi ndabivuga ntacyo nishisha ntabwo byari bikwiye. Ntago nari umukinnyi wo gusohoka mu ikipe y’igihugu nk’uko nasohotsemo.”
“Ku mutima wange numva narasezeye ariko mba numva hari ikintu ngomba Abanyarwanda.”
Haruna Niyonzima ni we mu kinnyi wakiniye imikino myinshi ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi), aho yayikiniye imikino 112 atsinda ibitego bitandatu kuva 2006-2022.