Mbere y’ubukwe: Itsinda rya Vestine na Dorcas batangaje andi makuru mashya
1 min read

Mbere y’ubukwe: Itsinda rya Vestine na Dorcas batangaje andi makuru mashya

Mu kiganiro kihariye bagiranye n’umunyamakuru, abahanzi b’abavandimwe bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Vestine na Dorcas, bagarutse ku buzima bwabo bwite, by’umwihariko ku bijyanye n’ubukwe n’imyiteguro yabwo.

Vestine, uri mu myiteguro y’ubukwe bwe butegerejwe n’abantu benshi, yashimangiye ko uwo munsi atawushaka nk’umunsi ufitanye isano n’ibikorwa by’ibanga cyangwa ukaba uw’abantu bake gusa. Yagize ati:

hari benshi bumva ko kuba umusitari byatuma abitabira ubukwe bagomba kuba bafite ubutumire cyagwa bwaba ubw’abantu bake,inshuti za hafi. Ariko ndatumira abafana banjye bose, ntawuhejwe, kuko ari umunsi w’ibyishimo no gusangira umugisha w’Imana.”

Vestine yakomeje agira inama n’abandi bari gutegura ubukwe cyangwa babiteganya, abasaba gushyira Imana imbere mu myiteguro yabo. Yavuze ko ubukwe bukwiye kuba igikorwa kiragizwa Imana kugira ngo bugende neza kandi buzasigire umugisha urugo rushya.

Ku ruhande rwe, Dorcas yavuze ko kugeza ubu adafite gahunda yo gukora ubukwe vuba. Yagize ati:

Ntabwo niteguye gukora ubukwe vuba. Ariko ndishimira cyane vestine kandi ndamwifuriza kuzagira ubukwe bwiza, bugenda neza kandi bukamuhesha ibyishimo.”

Nubwo bafite intego zitandukanye mu gihe cya vuba, bombi bahurije ku kintu kimwe: gushyira Imana imbere no kuyishingikirizaho mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibi bigaragaza ko nubwo umuntu yaba afite gahunda cyangwa adafite gahunda y’ubukwe, ukwemera n’ugushimira Imana bigomba guhora ari ku isonga.

Vestine na Dorcas bakomeje kuba icyitegererezo mu rubyiruko nyarwanda, by’umwihariko mu guhuza ubutumwa bwiza n’ubuzima bwabo bwite, bigafasha no kubaka icyizere mu bafana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *