
Umuramyi Prosper Nkomezi agiye guhurira mu kiganiro n’umuyobozi wa karere ka Huye.
Umuramyi Prosper Nkomezi ategerejwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu biganiro by’ubufatanye n’iterambereUmuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda, Prosper Nkomezi, ategerejwe mu bikorwa byihariye bizabera muri Kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye, ku wa 22 Ukwakira 2025 guhera saa 8:00 z’amanywa (2PM), aho azafatanya n’abayobozi n’abanyeshuri mu biganiro bigamije kurebera hamwe uruhare rw’Itorero mu iterambere ry’igihugu.

Umuramyi Prosper Nkomezi agiriwe ubuntu bwo kwicarana n’umuyobozi wa karere ka Huye mu kiganiro yatumiwemo I Huye.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza Y’u Rwanda, ishami rya Huye na Come and See Rwanda (CASR) gifite insanganyamatsiko igira iti: “The Role of the Church as a Government Stakeholder in Development”, ishingiye ku murongo wo mu Abaroma 13:1–7 ugaragaza uko ubuyobozi n’Itorero bigomba gukorana mu kubaka sosiyete yuzuye amahoro n’iterambere.

Abanyeshuri biga muri kaminuza yu Rwanda ishami rya Huye bakunda umuramyi Prosper Nkomezi bashyizwe igorora.
Muri ibi biganiro, Prosper Nkomezi azafatanya n’abandi bayobozi barimo Bishop Ngabonziza (umuyobozi mukuru wa Assemblies of God Rwanda), Sebutege Ange, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ndetse na Dr. Frank Foreman, umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza.
Bose bazaganira ku buryo ukwemera n’imiyoborere bifatanya mu guteza imbere igihugu no kubaka umuryango nyarwanda.Uretse ibiganiro, hazanabaho ibihe by’amasengesho n’indirimbo z’ihimbaza Imana, aho Prosper Nkomezi azataramira abanyeshuri n’abitabiriye bose mu buryo bwihariye, abinyujije mu bihangano bye bizwiho gufasha imitima kwegera Imana.

Prosper Nkomezi ategerejwe muri kaminuza yu Rwanda nyuma yo gutaramira muri The Spirit of Revival hamwe na Chorale Shiloh.
Ni amahirwe yihariye ku banyeshuri bo muri Huye Campus, kuko bazabona uburyo bwo guhura n’umuhanzi ukunzwe cyane mu muziki wa gospel nyarwanda.Iki gikorwa kizitabirwa kandi n’amakorali atandukanye arimo Elayo Choir, VOH Band Team, Himbaza Worship Team na La Bonne Nouvelle Choir, bazasusurutsa abitabiriye binyuze mu ndirimbo zubaka umutima w’umukristo. Ni gahunda igaragaza uko kaminuza n’amadini bashobora gufatanya mu guhindura imibereho y’abantu no guteza imbere igihugu.
Nk’uko abategura iki gikorwa babitangaje, intego yacyo ni “guhuza Itorero n’inzego za Leta mu rugendo rw’iterambere rirambye” kandi cyitezweho gutuma urubyiruko rwiga muri kaminuza rurusha kumva uruhare rw’iyobokamana mu kubaka ejo hazaza.Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, Huye Campus n’abaturage bo mu Karere ka Huye barasabwa kwitabira iki gikorwa mu buryo bwagutse, kuko kizaba kigaragaza uburyo ukwemera, ubuyobozi n’ubuhanzi bifatanya mu kuzana impinduka nziza mu gihugu.
