
Aimé Frank yatanze igisobanuro kw’izina ry’umwana w’Imana ryitwa Emmanuel
Umuramyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, Aime Frank, agiye gukora igitaramo gikomeye cyiswe “Imana mu Bantu” kizabera muri Edmonton, Canada ku wa 9 Ugushyingo 2025, guhera saa 9:00 z’amanywa (3PM) Iki gitaramo cyitezweho gukomeza guhuza abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bari mu mahanga, by’umwihariko muri Amerika y’Amajyaruguru.
Aime Frank, amazina ye nyayo akaba ari Nitezeho Aimée Frank, ni umwe mu abaramyi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Azwi cyane mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse nkiyitwa:”Ubuhamya bw’ejo” “Umugisha”, “Kumenya Yesu” na “Ndakwizere Yesu”,Ni umuramyi ukorera umurimo w’Imana muri Upendo Ministries, akaba mu gihe yarari mu Rwanda yarasengeraga muri FourSquare Gospel Church Kimironko Mu kiganiro yagiranye n’abategura iki gitaramo, Aime Frank yavuze ko ,Imana mu Bantu ari igitaramo kigamije gufasha abantu gusubira mu buzima bwo kwegera Imana, kuyihimbaza no gusubizwamo imbaraga z’Umwuka Wera.

Umuramyi Frank ahamya ko Ari mu bantu bahishuriwe ubutumwa bwiza cyane, ugendeye ku ndirimbo ze, ibitaramo n’ubuzima buhamya Yesu neza.
Yagize ati: Ni igitaramo cy’ububyutse, aho tuzibukiranya ko Imana iri muri twe kandi ikorera mu bantu bayo uko bukeye nuko bwije.Iki gitaramo kizabera ahazwi nka 8717 50 ST NW, Edmonton, AB, T6B 1E7. kikazabonekamo kandi umuramyi Mazimpaka Patrick uzaba ari umushyitsi. (Guest Artist). Mazimpaka azafatanya na Aime Frank mu kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhambaye, mu rwego rwo gukomeza gufasha abitabiriye kugera ku rwego rwo hejuru mu kuramya no gusinzingira ibyiza by’ijuru.

Urugendo rwa Aime Frank kuva yava mu Rwanda rwabaye ruhire
Amatike yo kwinjira yamaze kujya ku isoko:$30 ku ahasanzwe (Regular), $50 , VIP, $80 ku bakundana (Couple), ndetse $20 ku bana (Children). Abategura iki gitaramo bemeza ko imyiteguro iri kugenda neza kandi ko abantu bose bazitabira bazahabwa umwanya mu buryo bwihariye mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse kandi bushimishije.

Aime Frank wabaye inyenyeri imurikira benshi mu kumenya no guhishurirwa kristo neza ahamagarira abantu bose kuza mu giterane kidasanzwe.
Aime Frank amaze gukora ibitaramo bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga, birimo ibyakorewe muri Kenya ndetse no muri“Worship Legacy Season 3”. aho yagaragaje ubuhanga buhebuje mu kuramya Imana. Igitaramo cya Edmonton kizaba ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, kikaba kizagaragaza uburyo ubutumwa bwe burimo gukura no kugera kure.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bategereje aya masaha n’amatsiko menshi, kuko “Imana mu Bantu” izaba ari umwanya wo guhura n’Imana mu buryo bushya no gusangira urugendo rw’ukwizera n’abandi bizera bo muri Canada no hanze yayo.
