Abihayimana Basabwe Kwegera Umutima wa Kristu no Kumwigiraho Kugira Impuhwe
3 mins read

Abihayimana Basabwe Kwegera Umutima wa Kristu no Kumwigiraho Kugira Impuhwe

Mu butumwa yagejeje ku Baseminari baturuka mu Ishuri rya Gatorika ry’Abanyaportugali i Roma, ku isabukuru y’imyaka 125 rimaze rishingiwe, Papa Léon XIV yabibukije ko ubusaseridoti butagombera gusa umutima w’abantu, ahubwo bukeneye umutima umeze nk’uwa Yezu wuje impuhwe, urukundo n’ubudahemuka.

Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, ubwo Papa Léon XIV yakiraga i Vatican Abaseminari n’Abapadiri biga muri Koleji ya Gatorika y’abanyaporutigali i Roma, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 125 kuva ishinzwe mu 1898.

Mu butumwa bwe bwuje urukundo n’impanuro, Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabasabye gukomeza kwegera Umwami Yezu Kristu no gukura mu kumwigiraho impuhwe ziva mu Mutima We Mutagatifu.

Ati: “Mwiyambure byose mubirekere ku Mutima wa Nyagasani. Mumwegere cyane We, kandi mumwigireho imbabazi!”

Papa Léon XIV yibukije ko iri shuri ryashinzwe na Papa Léon XIII nyuma yo kubona ko Abepiskopi b’Abanyaportugali bakeneye aho abapadiri babo bajya kongererwa ubumenyi i Roma. Icyo gihe, abavandimwe bo mu muryango wa Viscounts of São João da Pesqueira bagize uruhare rukomeye mu ishingwa ryaryo.

Koleji Yeguriwe Umutima Wa Kristu

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasobanuye ko Umutima Mutagatifu wa Yezu ari wo wabayoboye kuva mu ntangiriro, ndetse n’ikirango cy’iri shuri kikawugaragaza. Yibukije ko abiga bwa mbere bahituye Umutima wa Yezu, abasaba kutadohoka kubikora nk’uko Yezu yabigenje.

Papa Léon XIV yongeyeho ko iri shuri ari ishuri ry’impuhwe z’Imana, aho abaseminari biga kumva “umuzingo w’urukundo rw’Imana” nk’uko umwigishwa yakwumvira ijwi rya Yesu.

 Umusaseridoti Agomba Kugira Umutima Umeze Nk’uwa Yezu

Mu magambo yavuze kandi, Papa Léon XIV yabasabye kwibuka ko buri musaseridoti, aho yaba akorera hose, agomba gufatira ubuzima bwe ku rugero rw’Umwungeri Mwiza, Yezu Kristu. Yanabashishikarije kumenya gufata akanya ko kuruhuka imbere ya Nyagasani nyuma y’iminsi y’akazi, kugira ngo basubize hamwe ubumwe bw’ubuzima bwabo.

Papa Léon XIV yababwiye ko igihe bamara i Roma kigomba kubabera amahirwe yo kubaka urugo rw’ubumwe, aho bumva ko ari umuryango umwe uharanira kwamamaza Kristu, basoma Ijambo ry’Imana mu Misa ndetse no mu gukundana nk’abavandimwe.

Papa ashima abihayimana b’abagore

Mu ijambo rye risoza, Papa Léon XIV yashimiye Ababikira b’Abafaransisikani bo mu muryango wa Bikira Mariya Franciscan Sisters of Our Lady of Victories, bamaze imyaka 50 bafasha abaseminari b’iyi Koleji.

“Murakoze bavandimwe! Kubera amasengesho yanyu, urukundo n’ubwitonzi bwanyu. Ubumama bwanyu bwo mu buryo bw’umwuka ntibusimburwa n’undi wese, kandi Imana ibubone.”

Nk’ibisanzwe yasoje abasaba kumusengera, bakavuga Rozari dore ko uku ari ukwezi kwayo  bityo banasabe Bikira Mariya wa Fatima kubasabira we, Kiliziya n’amahoro ku isi.

Ubutumwa bwa Papa Léon XIV bushimangira ko ubuseseridoti atari umwuga, ahubwo ari umuhamagaro wo gukunda no kwitangira abandi. Kwegera Umutima wa Kristu, ni wo muti w’imbabazi, urukundo n’ubwiyunge Kiliziya n’isi bikeneye muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *