
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 21 Ukwakira
Turi ku wa 21 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 294 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 71 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mu Burundi bizihiza ubuzima bwa Melchior Ndadaye wabaye perezida w’iki gihugu akicwa mu 1993 afite imyaka 40 y’amavuko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2019: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga buherereye i Masaka buzwi nka ‘Dubai Ports World.’
1969: Muri Somalia habaye coup d’état yatumye (…)
Turi ku wa 21 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 294 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 71 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mu Burundi bizihiza ubuzima bwa Melchior Ndadaye wabaye perezida w’iki gihugu akicwa mu 1993 afite imyaka 40 y’amavuko.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2019: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga buherereye i Masaka buzwi nka ‘Dubai Ports World.’
1969: Muri Somalia habaye coup d’état yatumye Siad Barre ajya ku butegetsi.
1983: Hemejwe Metero nk’urugero fatizo mu z’uburebure mu nama rusange ya karindwi ku birebana n’ingero z’uburemere n’iz’uburebure.
Mu muziki
2022: I Kigali habereye ibirori byo gushimira abahanzi bahize abandi muri Afurika no muri Diaspora Nyafurika, mu bihembo bya Trace Awards and Festival.

2022: Album ya 10 ya Taylor Swift yise “Midnights” yaciye agahigo ko kumvwa kenshi mu munsi umwe kuri Spotify.
Abavutse
1906: Lillian Gertrud Asplund, umunyamerika uri mu barokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic.
1981: Nemanja Vidic, umukinnyi w’umupira w’amaguru ufatwa nk’umwe mu b’ibihe byose mu kugarira wakiniye Manchester United akanayibera Kapiteni.

Abapfuye
1993: Melchior Ndadaye, Perezida wayoboye u Burundi amezi ane agahita yicwa.
2003: Elliott Smith, umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
