
Sinzacogora: Indirimbo nshya ya shinning ministries igiye kubyutsa abantu benshi bari baraguye
Shining Ministries igeze kure imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “SINZACOGORA”Umuryango uhamagarirwa kuramya no guhimbaza Imana, Shining Ministries Rwanda, wongeye gutungura abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana mu Rwanda no hanze yarwo, ubategeza gusohora indirimbo nshya yitwa “SINZACOGORA”.
Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no kudacogora mu rugendo rwo gukorera Imana, ikaba igaragaza urwego iri tsinda rigezeho mu rwego rwo gukora umuziki ufite ireme kandi ushingiye ku ijambo ry’Imana.Indirimbo “SINZACOGORA” ifite amashusho n’amajwi yateguwe ku rwego rwo hejuru, ikaba iri hafi kugera kuri platform zitandukanye zirimo Spotify, YouTube Music ku muyoboro wa SHINING Mtunez ndetse na Audiomack.

Umuramyi Ruth wayoboye indirimbo nshya ya shinning ministries.
Ubuyobozi bwa Shining Ministries Rwanda bugaragaza ko iyi ndirimbo ari igisubizo ku bantu bose bahuye n’ibigeragezo n’ibihe bigoye, bakabwirwa ko gukomera ku kwizera ari yo nzira yonyine yo gutsinda.Shining Ministries Rwanda Ibarizwa mu karere ka Rubavu,I Gisenyi, ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye ariko bahujwe n’intego imwe: gukwirakwiza indangagaciro z’ukuri mu kuramya Imana mu isi yose.
Iri tsinda ryubakiye ku mahame yo gushyira Imana imbere muri byose, rikaba rifite intego yo kwigisha urubyiruko n’ab’igihe kizaza ubusobanuro nyabwo bwo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka.Mu kiganiro ubuyobozi bw’iri tsinda bwagiranye n’abanyamakuru wa Gospel Today bwagaragaje ko “SINZACOGORA”ari indirimbo ifite inkomoko mu Ijambo ry’Imana riboneka muri Abaheburayo 12:2-3, aho haboneka amagambo asaba abantu kudacogora mu rugendo rwo kwizera no gukurikira Kristo. Ubu butumwa bwashyizwe no ku ishusho y’indirimbo (cover art), nk’ikimenyetso cy’uko ibikorwa byose bya Shining Ministries bigendera ku Ijambo ry’Imana.

Mugihe habura igihe gito ngo indirimbo Sinzacogora ya shinning ministries igere hanze batangaje ubutumwa bwihariye kuriyo.
Umuramyi Ruth, umwe mu banyamuryango b’imena ba Shining Ministries Rwanda, ni we wayoboye iyi ndirimbo. Ruth azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana no mu bitaramo bitandukanye yakoranye n’amatsinda nandi ma Korali arimo abarizwa muri Harvest Church ya Mahoko. Yavuze ko iyi ndirimbo ari isengesho ry’umutima, rikangurira abizera kudacogora mu murimo w’Imana ndetse no mu buzima bwa buri munsi.

Ubuhamya bwo gukomezwa n’Imana: imwe mu ntambwe ikomeye yatewe na shinning ministries mu ndirimbo yabo nshya yayobowe na Ruth.
Usibye gukora indirimbo nshya, Shining Ministries imaze kwamamara kurubuga rwayo rwa YouTube (Shining Mtunez) aho ikunze gushyira hanze ibitaramo bikomeye byo kuramya Imana, gusubiramo indirimbo zifite ubutumwa bukomeye ndetse no gusangiza abantu inyigisho zubaka. Binyuze muri uru rubuga, bahamagarira abakunzi b’indirimbo z’Imana gukomeza gukurikira ibikorwa byabo kugira ngo babone ibintu bishya nibikorwa bari gutegurwa byaba amasengesho ndetse n’ibiganiro byubaka.

Shinning ministries igisobanuro cy’itsinda ryiteguye kuba urumuri k’ubantu benshi bakigendera mu mwijima.
Abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana barashishikarizwa kumva no gusakaza “SINZACOGORA”, indirimbo itanga icyizere ku mitima yacogoye, ikibutsa buri wese ko iyo Yesu ari mu rugendo, ntacyo twatinya, kandi ntiducogora. Ibi bikaba byongera kugaragaza Shining Ministries Rwanda nk’imbaraga nshya mu muziki wa gospel w’u Rwanda, ikomeje gukura no kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi biciye mu bihangano byayo byujuje umwuka w’Imana n’ubutumwa bwiza.