Amakuru Mashya: Shampiyona y’u Rwanda 2025/2026 Igiye Kongerwamo Amakipe Yo Muri Sudani
1 min read

Amakuru Mashya: Shampiyona y’u Rwanda 2025/2026 Igiye Kongerwamo Amakipe Yo Muri Sudani

Al-Merrikh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani bifuza kwinjira muri Rwanda Premier League, FERWAFA ikaba iri gusuzuma icyifuzo cyabo.

Amakuru yemejwe na Televiziyo y’u Rwanda (RTV) aravuga ko amakipe atatu akomeye yo muri Sudani Al-Merrikh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani yandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), asaba ko yakina muri Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu rwego rugenzura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), Bigirimana Augustin, yatangaje ko bamaze gutegura uburyo ayo makipe yakwinjizwa muri shampiyona ndetse n’ingengabihe ivuguruye yamaze gukorwa, hasigaye gusa ko yemezwa ku mugaragaro.

Niba aya makipe yemerewe gukina mu Rwanda, bizaba ari ubwa mbere mu mateka ya shampiyona y’u Rwanda kwakira amakipe yo hanze y’igihugu, bikazongera isura mpuzamahanga kuri ruhago nyarwanda. Abakunzi b’umupira w’amaguru bitezeuburyohe bwa shampiyona ndetse bategereje icyemezo cya FERWAFA kizasobanura byinshi ku ntambwe nshya y’umupira w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *