Pyramids FC igiye kugaruka gukinira i Kigali
1 min read

Pyramids FC igiye kugaruka gukinira i Kigali

Nyuma y’uko Pyramids FC yo mu Misiri isezereye itsinze APR FC ku giteranyo k’ibitego 5-0 mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, amakuru ahari yemeza ko iyi kipe ishobora kongera kugaruka i Kigali gukina umukino w’ijonjora rya kabiri.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, Pyramids FC izakirwa na Ethiopia Medhin mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League ya 2025/2026.

Ariko ikibazo cy’aho uyu mukino uzabera cyatumye Kigali isubira ku isonga nk’ikibuga gishobora kuwakira, bitewe n’uko Ethiopia nta sitade yemerewe na CAF ifite.

Abasesenguzi bavuga ko Pyramids FC, by’umwihariko bamwe mu bakinnyi bayo barimo na rutahizamu Fiston Mayele, bamaze kumenyera ibibuga byo mu Rwanda. Ibi bishobora gutuma ikipe ikina yisanzuye nk’aho ariyo yakiriye umukino ku giti cyayo,bijyanye nuko izaba iri gukinira ahantu hasanzwe hayiha amahirwe menshi.

Ibi bibaye, byaba bibaye inshuro ya kane iyi kipe yo mu Misiri igeze i Kigali mu myaka itatu ishize, dore ko yagiye ihura na APR FC kenshi mu marushanwa y’Afurika.

Ubu noneho ntizaba ihanganye n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, ahubwo izaba ikina na Ethiopia Medhin yageze kuri uru rwego isezereye Mlandege yo muri Zanzibar ku giteranyo cy’ibitego 4 kuri 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *