“Two Souls One Home” Y’umuramyi Brian Doerksen Yibanda Ku Rukundo N’ubusabane Mu Bashakanye
1 min read

“Two Souls One Home” Y’umuramyi Brian Doerksen Yibanda Ku Rukundo N’ubusabane Mu Bashakanye

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Canada, Brian Doerksen, yagarukanye indirimbo yuje ubutumwa bwimbitse ku rukundo, kwihangana no kubaka urugo rufite imizi ikomeye.

Umuhanzi w’Umunyacanada wamamaye mu muziki wa Gospel, Brian Doerksen, watsindiye ibihembo bya Juno Awards inshuro nyinshi, yongeye kwigaragaza ku ruhando Mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ye nshya yitwa “Two Souls One Home”, amaze iminsi asohoye. Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga buhanitse mu kwandika, akomeje gushimwa kubera ukuri n’ukwemera bigaragara mu bihangano bye.

“Two Souls One Home” ni indirimbo ivuga ku buzima bw’abashakanye n’uburyo abantu babiri batandukanye bashobora kubaka urugo ruhamye binyuze mu kwakirana uko bari, kwihanganirana no gusangira ubuzima bwa buri munsi. Amagambo yayo agaragaza ubudahemuka,kwihangana n’imbaraga z’urukundo nyakuri, rubasha gutsinda ibihe n’impinduka z’ubuzima.

Indirimbo irangwa n’ubutumwa bwimbitse no kumvikanisha amarangamutima y’ukuri, ikaba ishimangira ishusho y’ubuzima busangiwe n’ubwiza bw’urukundo rudashira. Uretse iyo ndirimbo nshya, Brian Doerksen akomeje kumenyekana nk’umwe mu bahanzi ba Gospel bafite ibihembo byinshi muri Canada, ndetse n’indirimbo nyinshi ziri mu bihangano byifashishwa mu kuramya ku isi hose.

Ubushobozi bwe bwo kugeza ubutumwa bwubaka ku bantu benshi butuma akomeza kugira uruhare rukomeyemu muziki w’iyobokamana w’iki gihe, anashimangira ko urukundo, ukwihangana n’ubudahemuka ari byo shingiro ry’umuryango nyawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *