Raporo: Nigeria na Somalia bikomeje kuyobora ibihugu byagaragayemo ukwiyongera gukabije ku itotezwa ry’Abakristu ku isi
Abakristo bagera kuri miliyoni 388 bari mu bihugu 50 bibarirwa mu byo itotezwa n’ivangura byibasiye cyane, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara igahagarara nabi kurusha ahandi kuko ari ho ibi bikorwa byiganje.
Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana itotezwa ry’Abakristo ku isi, Open Doors US, wasohoye raporo yawo ngarukamwaka ya World Watch List 2026, igaragaza ko itotezwa ry’Abakristo rikomeje kwiyongera ku rwego ruteye impungenge, aho abantu bagera kuri miliyoni 388 bahura n’ivangura n’ihohoterwa bazira ukwemera kwabo.
Raporo ya World Watch List 2026 igaragaza ibihugu 50 by’isi aho Abakristo batotezwa ku rwego rwo hejuru kurusha ahandi. Umuyobozi mukuru wa Open Doors US, Ryan Brown, yabwiye The Christian Post ko iyi raporo yerekana inzira imaze imyaka myinshi, aho itotezwa ry’Abakristo rigenda ryiyongera uko imyaka ishira indi igataha.
Yavuze ko umubare w’Abakristo batotezwa wavuye kuri miliyoni 380 ugera kuri miliyoni 388 mu mwaka ushize, bikaba bisobanuye ko umwe mu Bakristo barindwi ku isi ari mu bibazo bikomeye.
Ati: “Turabona ko iyi ari inzira imaze imyaka myinshi, aho itotezwa rikomeje kwaguka. Umubare w’Abakristo batotezwa wavuye kuri miliyoni 380 ugera kuri miliyoni 388 mu mwaka ushize.”
Uyu mubare wiyongereyeho abarenga miliyoni umunani ugereranyije n’umwaka wabanje, ibintu Ryan Brown yavuze ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo cyane cyane ukwiyongera ku ihohoterwa rikabije rikorwa ku Bakristo.
Yagaragaje ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ari ho ikibazo kigaragara cyane, aho ibihugu 14 byo muri aka Karere biri ku rutonde rw’ibihugu 50 bibi cyane ku Bakristo.
Aka Karere gafite abaturage barenga miliyoni 720, aho hafi kimwe cya kabiri cyabo ari Abakristo. Ni na ho hatuye umunani ku ijana by’Abakristo bo ku isi, bigatuma aka gace kaba ak’ingenzi cyane mu gusobanukirwa uburemere bw’ikibazo cy’itotezwa ry’idini ku rwego Mpuzamahanga.
Raporo igaragaza ko Nigeria ari cyo gihugu kiri ku isonga mu bwicanyi bukorerwa Abakristo ku isi. Mu Bakristo 4,849 bishwe bazira ukwizera kwabo mu mwaka w’ibarura, 3,490 bari abo muri Nigeria. Uyu mubare wazamutse uvuye ku Bakristo 3,100 bishwe mu mwaka wabanje, bigaragaza ko ihohoterwa rikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Somalia yongeye kuza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bibi cyane ku Bakristo, ku nshuro ya kane yikurikiranya. Aweis Ali, wahoze ari Umuyisilamu nyuma akakira Kristo, yavuze ko Abakristo bo muri Somalia bahura n’akaga gakabije, aho no kubaho kwabo kwa buri munsi kuba gushobora kubahitana kubera itotezwa rikabije.
Raporo yanagarutse ku gihugu cya Siriya, cyageze ku manota yo hejuru kurusha ayo cyigeze kigira kuva Open Doors yatangira gutangaza iyi raporo mu 2014. Ibi byatewe no kwiyongera gukabije ry’itotezwa ry’Abakristo mu mwaka umwe rukumbi, ahanini bitewe n’intambara imaze imyaka irenga icumi, n’ubuyobozi budafite ubushobozi buhagije bwo kubahiriza amategeko no kurinda ubwisanzure bw’idini.
Ryan Brown yasobanuye ko nubwo ubuyobozi bushya bwigeze gutanga icyizere cy’ubwisanzure mu myemerere, intege nke mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko byatumye imitwe y’abahezanguni yinjira mu myanya y’ubuyobozi, igatoteza Abakristo n’abandi batandukanye n’iyo myemerere.
Uyu muyobozi yagaragaje ko itotezwa rifite isura ebyiri. Hari itotezwa rishingiye ku ihohoterwa rigaragara, nk’iribera muri Nigeria, n’irishingiye ku gukumira no kugenzura imibereho n’imyemerere, rigenda ryiyongera cyane mu bihugu nka Ubushinwa.
Muri iki gihugu, Leta ikomeje gufunga amatorero atanditse, gukuraho ibimenyetso bya gikristo ku nsengero, no gushyiraho amategeko abuza Abakristo gusenga no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Raporo inagaragaza ko mu Bushinwa hifashishwa ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu kumenya no gukurikirana abantu bakekwaho kuba Abakristo, ibintu bikomeje gutera impungenge ku bwisanzure bw’idini.
Nubwo hari impaka n’impungenge ku bwisanzure bw’idini mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, Ryan Brown yavuze ko bitagereranywa n’ibibera mu bindi bice by’isi, ariko ko bishobora gufasha Abakristo bo mu Burengerazuba gusobanukirwa no kwifatanya n’abavandimwe babo batotezwa ahandi ku isi.
Yasoje avuga ko World Watch List atari raporo y’amakuru gusa, ahubwo ari igikoresho cyo gusengera hamwe no gukangurira ubumwe. Yasabye Abakristo bo hirya no hino ku isi gusengera bagenzi babo batotezwa, ashimangira ko uru rutonde rugaragaza n’ibyifuzo by’amasengesho byihariye kuri buri gihugu.
