
FERWAFA iri mu biganiro na RIB mu bufatanye bwo kurwanya ibyaha muri ruhago
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro bya nyuma n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bikunze kugaragara mu mupira w’amaguru nyarwanda.
Ibi byasobanuwe n’Umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA akaba na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Mugisha Richard, ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda ku wa Kane tariki ya 23 Ukwakira 2025.
Mugisha yavuze ko iri shyirahamwe rihangayikishijwe n’ibibazo by’imisifurire n’ibikorwa byo gucura amayeri mu mikino, bityo rifite gahunda yo gukorana n’inzego zishinzwe ubutabera kugira ngo habeho gukumira no guhana ababigiramo uruhare.
Mugisha Richard yagize ati :“Icya kabiri kigiye kujyaho mu gihe cya vuba hari amasezerano ageze kure. Perezida azayasinyana na RIB kugira ngo hajye hagenzwa icyaha cyaba cyakozwe mu misifurire cyangwa mu bindi bikorwa byo mu mupira. Hari aho bisaba ubushobozi n’ububasha bwa RIB kugira ngo ukuri kumenyekane.”
Yongeyeho ko hari n’ibyaha bikorwa n’abakinnyi bigoye kubivumbura, cyane cyane ibijyanye no gucura amayeri yo kugena ibiva mu mikino mbere y’umukino nyirizina (match fixing), bigasaba ubufatanye n’inzego z’ubugenzacyaha.
Ku rundi ruhande, FERWAFA iri no kuganira na FIFA ku bijyanye n’uko yakwemererwa gukoresha ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee) mu Rwanda, hagamijwe kunoza imisifurire no kugabanya amakosa akorwa n’abasifuzi.
“Turimo kuganira na FIFA, kandi amavugurura ageze kure. Nibiramuka byemejwe kandi ubushobozi bukaboneka, dushaka ko VAR yatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’imikino. VAR enye zigendanwa zashobora kudufasha mu mikino yacu,”
Uretse ibyo, FERWAFA ngo iri no kwiga uburyo yazafatanya n’ibigo by’imikino y’amahirwe (betting companies) byo mu gihugu kugira ngo habeho kugenzura neza imikoreshereze y’amafaranga n’imibare ikoreshwa mu mikino, hagamijwe kurwanya ibikorwa bya ruswa no gucura amayeri yo kugura imikino mbere yuko iba..
Ibi bikorwa byose, nk’uko Mugisha yabigarutseho, bigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda, kuwugira uw’umwuga kandi ushingiye ku butabera n’ubunyamwuga.