
Umuramyi Soso Mwiza Yashimangiye Urukundo Rwa Yesu Ari Nako Akomeza Gutera Intambwe
Nyuma yo gukorana indirimbo na Rosa Muhando “Ndugu”, Soso kuri ubu yagarukanye ubutumwa bwo gushimira Imana no kwibutsa abantu agaciro k’urukundo rwa Yesu wabitangiye abapfira ku musaraba.
Umuhanzikazi Solange Mwiza uzwi nka Soso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ituro”. Iyi ndirimbo ikurikira “Ndugu” yakoranye na Rose Muhando, igaragaza uburyo uyu mukobwa akomeje gushyira imbere ubutumwa bwo gushimira Imana.
Muri iyi ndirimbo, Soso avuga ko nta turo rirenze urukundo rwa Yesu wamwitangiye ku musaraba. Mu butumwa burimo amagambo yuje ishimwe, Soso avuga ko ubu ashinganye kandi yemye ku bw’amaraso ya Yesu yamenetse yitangira abakristo
Ati: :Wa muvu w’amaraso wamenetse ni ku bwanjye Yesu. Wangize umwana mu rugo, ubu ndashinganye ndi uw’agaciro, narazwe ubwami bwa Data, oya singitinya nzabaho iteka ryose”
Iyi ndirimbo ishimira ni uburyo bwo gushimira Imana ku byo ikorera abantu buri munsi no gukomeza kubaha imbaraga mu rugendo rwabo rwo kuyikorera.
Uyu muramyikazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akorera muri IPCE Church. Gukorana na Rose Muhando imdirimbo ni intambwe ikomeye uyu muramyi ukiri muto yateye ndetse inamuha imbaraga zo gukora umuziki cyane. Rose Muhando ni umuhanzi ukomeye kandi wubatse amateka dore ko amaze igihe kitari gito akora umuziki
Soso, yavukiye mu Rwanda kuri ubu akaba yiga ubuvuzi muri Amerika. Akomeje gukoresha mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana hose binyuze mu muziki. Indirimbo ze zifite intego yo guhindura ubuzima bw’abazumva no kubibutsa urukundo n’impuhwe z’Imana.