Nyuma Y’imyaka 12 Barabuze Urubyaro Bibarutse Abana 3 B’impanga
1 min read

Nyuma Y’imyaka 12 Barabuze Urubyaro Bibarutse Abana 3 B’impanga

Ni ibintu bidakunze kubaho, ariko umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaruko yaje gutwita Imana imuha impano y’abana 3 maze benshi bamufasha gutambutsa amashimwe.

Ibyishimo ni byose muri Nigeria by’umwihariko mu Mujyi wa Benin aho umugore witwa Phoebe wari umaze imyaka 12 ashatse ariko akabura urubyaro yaje kwibaruka 3 icyarimwe maze abyita ibitangaza by’Imana no kumuhoza amarira dore ko yari ageze mu busaza.

Abana batatu ba Phoebe , bavukiye ku Bitaro byitwa University of Benin Teaching Hospital muri Nigeria muri uwo Mujyi wa Benin. Ukubyara abo bana byemejwe n’abaganga bagaragaje ko abo bana bavukiye ibyumweru 33 bingana n’Amezi 7 arengaho gato ariko ngo abana bakaba bameze neza.

Umuryango wa Phoebe, wagaragaje ko ari amateka akaba n’umugisha w’Imana ndetse n’ubuntu byayo byabagwiririye kuko ngo bari bamaze kumera nk’abihebye batekereza ko atazigera abyara.

Umugore n’umugabo we bahamije ko urugendo rwo kumarana imyaka 12 batabyara rwari rwuzuyemo ibibazo n’ibigeragezo by’ubuzima ndetse n’inshuti zabo zikaba zifatanyije nabo mu munezero n’ibyishimo byo kwakira abo bana babonye banyotewe.

Uwashyize hanze ayo makuru, yanditse ati:”Nyuma y’imyaka 12 babana nk’umugore n’umugabo ariko batarabona urubyaro, Phoebe yibarutse abana 3 bavukiye ibyumweru 33. Abana , nyina na se bose bari gushima Imana”.

Ubusanzwe abahanga bavuga ko umugore ubyaye ari mu myaka iri hejuru ya 30, aba afite amahirwe menshi yo kubyara abana barenze umwe ari na byo byabaye kuri Pheobe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *