
Kapiteni wa Liverpool yagize icyo avuga ku nama aheruka gukorana n’abakinnyi
Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, yatangaje ko yatumijeho inama y’abakinnyi nyuma yo gutsindwa na Manchester United ku Cyumweru gishize, ariko ashimangira ko atari “inama y’uburangare cyangwa iy’ikibazo” nk’uko bamwe babitekerezaga.
Liverpool yari imaze gutsindwa imikino ine yikurikiranya, harimo n’iyo yakiriye iwabo kuri Anfield basorejeho ari ibitego 2-1 bya Manchester United. Ibyo byatumye ikipe yisanga ku mwanya wa gatatu isa inganya amanota na Tottenham, inyuma y’amanota ane kuri Arsenal iyoboye urutonde rwa Premier League .
Van Dijk yavuze ko ku wa Mbere nyuma yo gutsindwa na United, umwuka utari mwiza na gato kuri Kirkby Training Centre, aho Liverpool ikorera imyitozo.
Yagize ati:“Byari bikomeye cyane gutsindirwa mu rugo. Mu gihe maze muri Liverpool, ntitujya dutakaza imikino myinshi kuri Anfield. Ni yo mpamvu twifuje kuganira nk’abakinnyi kugira ngo twisuzume, ariko si inama yo guca igikuba.”
Uyu myugariro w’Umuholandi yongeyeho ko inama yakozwe mu buryo bubiri: imwe yari irimo n’umutoza Arne Slot, indi yihariye nk’abakinnyi.
yakomeje yavuze ati :”Nashakaga kuvuga bimwe mu byo numvaga, ariko si ikintu dukora buri gihe. Hari ibyo twagombaga kugarukaho kugira ngo dukomere nk’ikipe.”
Liverpool yahise isubira mu buryo, itsinda Eintracht Frankfurt ibitego 5-1 muri Champions League, mu mukino wabaye nk’ihumure nyuma y’ukwezi kose batabona intsinzi.
Abatsindiye Liverpool ni Ekitike, Van Dijk, Konaté, Szoboszlai, na Gakpo, mu gihe Mohamed Salah yari yatangiye yicaye ku ntebe y’abasimbura.
Van Dijk yagize ati:“Iyo ikipe iri mu bihe bikomeye, ntacyo wakora uretse gukomeza gukorana, kwiha icyizere no kutagwa mu mitego y’amagambo yo hanze. Isi y’ubu yuzuyemo amajwi menshi, ariko tugomba kwibanda ku byacu.”
Nubwo byarangiye Liverpool itsinze, umukino wasize ibikomere kuri Jeremie Frimpong wagiriye ikibazo cy’imitsi yo ku kaguru, na Alexander Isak wagize ikibazo cy’umutsi wo ku murundi.
Liverpool iragaruka muri Premier League kuri uyu wa Gatandatu aho izasura Brentford saa mbili z’ijoro .