Dore Impamvu Hari Abantu Bikundira Kuba Bari Single
1 min read

Dore Impamvu Hari Abantu Bikundira Kuba Bari Single

Nubwo wowe ubizwa icyuya no gushaka uwo mukundana , burya hari n’abantu babifata nk’ibisanzwe kugeza bamaze kugira imyaka myinshi bakabona kwibuka ko byari ingenzi. Muri iyi nkuru uramenyeramo impamvu.

Gushakisha uwo mukundana rero ni ibintu bigoye cyane mu buzima by’umwihariko iyo urimo gushakisha umuntu ugasnga afite ibi bimenyetso cyangwa se wa muntu wumva ntacyo bitwaye kwigumira wenyine. Umwirukaho ariko bikaba iby’ubusa akakureka kugeza urambiwe cyangwa utarambirwa ukazamubona imyaka imaze kumujyana.

Aba bantu bagorwa cyane no gufata umwanzuro wo guhitamo uwo bamarana igihe ndetse rimwe na rimwe uzumva avuga ngo “Ubundi gukundana bimaze iki? Uwakwibera wenyine yaba iki?”.

Ibi ntabwo bisobanuye ko aba adafite urukundo muri we, ko adashaka gukundana cyangwa ko atazabikora, ahubwo ni uko amaraso ye amutegeka ariko amaherezo arabikora ari nayo mpamvu uramutse uzi kwihangana wamutegereza mpaka umutsindiye.

1.Ntacyo yitaho: Umukobwa cyangwa umuhungu udafite icyo yitaho na kimwe, nta n’ubwo yumva ko gushaka uwo bakundana ari ibintu bidasanzwe. Ibyo bituma rero agumaho hagira umwegera akamwangira rugikubita kuko aba abona nta kintu bavugana uwo mwanya.

2.Aba yumva yaba miseke igoroye: Buriya umuntu uba ushaka guhora ari miseke igoroye muri rubanda, adashaka ko hagira abamufata nabi cyangwa abo ahemukira, ntabwo aba yifuza kugira uwo akundana na we ndetse biranamugora kumva ko azabaho ahangana no gukunda umuntu mu kwirinda kumubabaza , agahitamo kubaho gutyo.

3.Arigenga: Ubusanzwe , umuntu wigenga we ubwe yumva yihagije ntabwo aba yumva yakundana n’undi muntu kuko atekereza ko uwo muntu azagira ngo ni we utumye abaho biturutse mu byo abakundana bahana.

Niba wisanze muri izi ngero, shaka uburyo uzivamo gahoro gahoro kuko kubana n’uwo mukundana ari umugisha kandi kubaho gutyo bikaba bibabaza abagukunda bashaka ko muba inshuti zo kubana no kurushinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *