Ubutumwa bushya bwa Kaminka Emerthe mundirimbo “Urimwiza” bwibutsa ineza n’urukundo rw’Imana rutagereranywa
KAMINKA Emerthe, umuramyi ukomeje kwigaragaza mu muziki wa Gospel nyarwanda, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise “Urimwiza”, igaragaramo ubutumwa bukomeye bwo gushima Yesu no kwibuka ineza n’urukundo rw’Imana rutagereranywa.
Mu magambo yoroshye ariko yuje imbaraga, Emerthe aririmba yemeza ko Yesu ari “Igikomangoma” n’inshuti itabara mu bihe byose, cyane cyane iyo umuntu amerewe nabi kandi nta wundi afite umwumva. Avuga uko Yesu yamubaye hafi mu bihe bikomeye, akamuha ibyiringiro igihe byose byari byaramushizemo, ati: “Narimbuze ijambo Mwami ndemerewe kandi nihebye… ariko umbera inshuti.”
Indirimbo “Urimwiza” ishingiye ku butumwa bwa Bibiliya bwerekana Yesu nk’ugira impuhwe, uhosha imibabaro, kandi ukiza abafite imitima ibabaye. Emerthe ahamya ko Yesu ari we utanga imbaraga zo gutsinda Satani n’ikibi cyose, akongera gukomeza uwacitse intege aho aririmba amagambo Imana yavuze iti: “Nzavuna inzugi z’imiringa nshyire inzira aho zitari…”
Ndetse anakangurira abantu gutinyuka kuvuga no kwatura izina rya Yesu, Intare yo mu muryango wa Dawidi, ari na yo iduha kunesha muri byose.
KAMINKA Emerthe asanzwe azwiho ijwi rituje kandi rifite ubuhanga mu gutambutsa amarangamutima y’amasengesho akomeye, kandi ni byo bigaragarira muri iyi ndirimbo. Amashusho yayo yateguwe ku rwego rwo hejuru, agaragaramo isura y’umuramyi uri mu mwuka wo kuramya Imana afashijwe n’abacuranzi babigize umwuga.
Abakunzi b’umuziki wa Gospel bamaze kwakira “Urimwiza” nk’indirimbo iri gufasha imitima ya benshi, cyane cyane muri iki gihe abantu benshi bahanganye n’ibigeragezo bitandukanye. Emerthe avuga ko iyi ndirimbo ayituye buri wese wumva ko yabuze imbaraga, kugira ngo yibuke ko Imana idahinduka kandi ko ari yo soko y’ibyiringiro by’ukuri.
KAMINKA Emerthe akomeje urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kandi iyi ndirimbo nshya ni ikimenyetso cy’uko afite intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
