
Umwanditsi w’indirimbo agakiza kadatakara ari gutegura ibihe byiza bizazana ibihumbi by’abantu kuri Yesu
Umuramyi Erson Ndayisenga yateguje igitaramo gikomeye “Hymns & Truth”Umuramyi Ndayisenga Erson wamamaye mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, yateguje igitaramo cyiswe “Hymns & Truth” giteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025, kibere muri Light Center Kabuga Iki gitaramo gitegerejwe nk’igihe cyihariye cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo butandukanye n’ibisanzwe.
Ndayisenga Erson, wahoze ari umwe mu baririmbyi ba True Promise Ministries, azwiho ubuhanga mu kuririmba no kwandika indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse buvuga ku rukundo rw’Imana, imbabazi n’ubuntu bwayo.
Nyuma yo kuva muri iri tsinda, yahise yinjira mu muziki nk’umuramyi atangira gukora indirimbo ze bwite zigaragaza ubuhanga n’ubutumwa bwubaka imitima.Mu gihe amaze mu muziki nk’umuhanzi ku giti cye, Ndayisenga amaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zirimo izisaba abantu gukomeza kwizera Imana no kugendera mu kuri.

Umugabo wahushuriwe ubutumwa bwiza yateguje igitaramo kidasanzwe hamwe n’inshuti ze zakadasohoka bakunze gukorana indirimbo.
Indirimbo ye aheruka gushyira hanze yitwa “Agakiza Kadatakara” yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa gospel kubera uburyo itanga ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku bakristo.Igitaramo “Hymns & Truth” kizaba ari umwanya wihariye wo gusubiza amaso inyuma, kuririmba indirimbo z’ubutumwa bw’ukuri.Biteganyijwe ko kizagaragaramo n’abandi baramyi batandukanye bazafatanya na Erson mu kuramya Imana no gusakaza ubutumwa bw’ukuri binyuze mu ndirimbo zifite ishingiro ku buntu bw’Imana.

Erson Ndayisenga umwe mu baramyi bashinze imizi mu buntu bw’Imana n’agakiza kadatakara ari gutegura igitaramo cyiza.
Uretse kuba ari umuhanzi, Ndayisenga Erson azwiho kuba umwanditsi w’indirimbo zafashije amatsinda atandukanye mu Rwanda. Umusanzu we mu guteza imbere umuziki wa gospel uragaragara cyane mu buryo yifashisha amagambo y’ubuhanga n’ubusizi mu kwandika indirimbo zifasha abaramyi gusobanukirwa n’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Erson yatangaje ko kwiyandikisha bizatangira vuba, ndetse akizeza abazacyitabira ko bazahabwa umwanya wo gusabana n’Imana mu mwuka w’ukuri. “Hymns & Truth”ikaba itegerejwe nk’igitaramo kizahuriza hamwe abakunda kuramya mu buryo bwimbitse, kandi gifite intego yo gusubiza umutima w’abakristo mu butumwa bw’indirimbo zishingiye ku kuri kwa Bibiliya.