Imiti ivura indwara z’amaso yemewe n’ikigo cya Rwanda FDA yashyizwe ku giciro gito
Rwanda FDA yemeje ko imiti izwi nka BioUcenta™ izwiho kuvura indwara z’amaso, igurishirizwa mu Rwanda. Ni ubwa mbere iyi miti izaba igeze muri Afurika.
Izajya izanwa n’Ikigo cyifashisha ikoranabuhanga mu gukora imiti cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bio Usawa. Ikigo cya Bioeq AG cyo mu Busuwisi ni cyo cyahaye Bio Usawa uruhushya rwo gucuruza iyi miti.
BioUcenta™ muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Ni uruhushya yahawe yonyine bivuze ko ari yo yemerewe gucuruza iyi miti muri ibi bice.
BioUcenta™ ni umuti uhendutse ujya kumera nk’undi uzwi nka Lucentis ufasha mu kuvura indwara z’amaso zirimo nka ‘Diabetic macular edema’ ituma umuntu abyimba imbere mu jisho ku gice kizwi nka ‘retina’ bitewe na diabetes umuntu ntabone neza.
Umwe mu bantu barindwi bafite diabetes baba bafite iyi ndwara.
Zirimo indi zwi nka ‘Age-related Macular Gegeneration (AMD), indwara ifata abantu bakuze, ikangiriza igice cy’amaso na bwo umuntu ntabe yabona neza n’indi izwi nka ‘Diabetic retinopathy, iterwa n’umuvuduko w’amaraso.
Rwanda FDA yemewe ko iyi miti icuruzwa mu Rwanda ku wa 20 Ukwakira 2025, biba ubwa mbere imiti imeze nka Lucentis® isanzwe ikorwa n’Ikigo cy’Abasuwisi cya Genentech, igeze muri Afurika.
Iyi miti byitezwe ko izagera mu Rwanda mu 2026.
Guhabwa uru ruhushya bivuze ko iyi miti izajya izanwa muri Afurika byoroshye binyuze mu bufanye n’ibindi bigo bikora imiti bikomeye ku Isi, bikazanatuma hubakwa inganda zikora iyi miti muri Afurika.
BioUcenta™ ifite ubushobozi nk’ubwa Lucentis® isanzwe yifashishwa mu kuvura izi ndwara ariko yo izaba ihendutse ku kigero cya 80% ugereranyije n’usanzwe.
Perezida wa Bio Usawa, Dr. Menghis Bairu, yavuze ko kuba bahawe uburenganzira na Rwanda FDA ni intambwe ikomeye kuri Bio Usawa na cyane ko bakomeje guteza imbere iri soko ry’imiti isa n’indi.
Ati “Icy’ingenzi kurushaho, bigaragaza umuhate w’u Rwanda mu gufasha abarwayi kubona ubuvuzi bugezweho.”
Ni mu gihe umuhanga mu kuvura amaso uri no mu bashinze Ibitaro byita ku ndwara z’amaso, Rwanda International Institute of Ophthalmology (RIIO), Prof. Ciku Mathenge, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye mu bijyanye no kwita ku buzima muri Afurika.
Ati “Igihe kinini abaganga bahuye n’ibibazo byo kutabonera iyi miti ku gihe mu gihe abarwayi bacu na bo bagorwaga no kuba iyi miti ihenze bogatuma kubavura bogorana. U Rwanda ruri mu bihugu by’imbere mu kwimakaza ubuvuzi bugezweho.”
Bio Usawa ni ikigo gikora imiti nk’inkingo. Igamije gufasha Abanya-Afurika kubona ubuvuzi bugezweho ndetse buteye imbere.
U Rwanda ruri guteza imbere ubuvuzi nk’igicumbi cyarwio mu Karere no muri Afurika muri rusange, binyuze mu kubaka inganda zikora imiti n’ubundi buryo bufasha abaturage kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi.
Ugushyingo 2024, kompanyi Bio Usawa Inc. yagiranye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) yo kubaka uruganda rwa mbere mu gihugu rukora imiti ijyanye no kubungabunga ubudahangarwa bw’ubuzima.
Urwo ruganda ruzatangira rukorera imiti yo kuvura indwara z’amaso, hanyuma ruzagure ibikorwa byarwo rukore n’imiti yo kuvura kanseri n’izindi ndwara zikomeye.
