Gabriella and Dorcas itara rigiye kumurikira abaramyi bakiri bato muri Rubavu
Rubavu yiteguye gususurutswa n’abanyarwenya batandukanye mu gitaramo “Smile Zone” kirimo n’umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza hamwe na Gabriella and Dorcas.
Umujyi wa Gisenyi uritegura kwakira igitaramo cy’urwenya kizasusurutsa benshi kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira, aho abatuye muri aka karere n’abasura iki gice cy’uburengerazuba bazahurira mu gitaramo cyiswe “Smile Zone Stand-Up Comedy Show”.
Iki gitaramo kizabera kuri Hanga Hub Rubavu guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00), kikazahuriza hamwe abanyarwenya n’abaramyi batandukanye mu ijoro ry’ibyishimo n’udushya.Muri iki gitaramo, hazaba harimo n’abaramyi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Gabriella na Dorcas bazwi mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka no guhumuriza imitima. Aba baramyi baherutse no gukorana indirimbo na Emmy Vox, umwe mu bahanzi bagezweho muri gospel nyarwanda.

Abaramyi Gabrielle na Dorcas batumiwe mu gitaramo gikomeye I Rubavu bazahuriramo n’umunyarwenya Musinga.
Ibi byatangiye kongera gushimangira uko umuziki wo kuramya uri gufatanya n’ibindi byiciro by’imyidagaduro mu guteza imbere impano zitandukanye mu Rwanda.Kwinjira muri iki gitaramo bizaba bihendutse kugira ngo buri wese abashe kwigererayo. Itike isanzwe (Regular)izaba igura 2,000 Frw naho VIP izaba ari 5,000 Frw aho umuntu azanahabwa serivisi zinyuranye zirimo ibyo kunywa.
Abifuza gutumiza amatike bashobora kubikora kuri SMILEZONE.SINC.EVENTS cyangwa bagakoresha telefoni bakanda *662*700*1674#.Iki gitaramo gitegurwa ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu ndetse n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, nk’ikimenyetso cy’uko ubusabane, umuco n’imyidagaduro biri mu byo aka karere kiyemeje guteza imbere.

Gabriella umwe mu baramyi babahanga bari mu karere ka Rubavu.
Ni igikorwa kigamije gufasha urubyiruko n’abahanzi b’ingeri zitandukanye kugaragaza impano zabo, by’umwihariko mu bijyanye n’urwenya n’umuziki.Rubavu izwi nk’ahantu hafite amateka akomeye mu muziki, cyane cyane mu ndirimbo zo kuramya n’amakorari akunzwe nka Bethlehem Chorale y’i Gisenyi. Ni ahantu hafatwa nk’isoko y’impano nyinshi, haba mu bahanzi, abaramyi ndetse n’abacuranzi, bikaba ari nayo mpamvu gutegura ibitaramo nk’ibi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere impano zaho.
Abategura iki gitaramo bavuga ko intego yabo ari ukwereka abaturage ko “gusetsa nabyo ari impano yubaka,” ndetse ko bashaka gutuma Rubavu iba umwe mu mijyi ifite isura nshya mu myidagaduro. Byitezwe ko iki gitaramo kizaba amahirwe yo gusabana, kwidagadura no kuruhuka nyuma y’icyumweru cy’imirimo.
“Smile Zone” ikaba izaba ari imwe mu bikorwa bizatanga ishusho y’uko ubuhanzi bw’urwenya bushobora gufatanya n’abaramyi mu guha abantu ibyishimo no kubafasha kubona icyizere mu buzima bwa buri munsi, Rubavu ikiyongera ku bindi bice by’igihugu bigenda bigaragaza impinduka nziza mu rwego rw’imyidagaduro y’imbere mu gihugu.

Gabriella umwe mu baramyi batanga icyizere cyo gukoreshwa n’Imana ibintu bidasanzwe mu gihe kirimbere aherutse gukorana indirimbo na Emmy Vox.

