“Sinzateshuka”: Chorale Pépinière du Seigneur Yibutsa Abizera Kudatsimburwa N’ibibazo
Indirimbo nshya “Sinzateshuka” ya Korale Pépinière du Seigneur ni umusingi wo kwizera, ishimangira ko Imana idahinduka kandi ihora yita ku bayo, kabone n’iyo urugendo rw’ubuzima rwaba ruruhije.
Korali Pépinière du Seigneur, izwi mu ndirimbo ziramya kandi zifasha abakristo kwegera Imana. Ikorera ubutumwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye.
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Sinzateshuka”, yibutsa abizera gukomeza inzira y’Imana nubwo ubuzima bushobora kugira imbogamizi. Iyo ndirimbo yuje ubutumwa bwo kwizera no kwihangana, yanditswe mu buryo bushimangira ubusabane hagati y’umwizera n’Umwungeri Yesu Kristo.
Mu magambo y’iyo ndirimbo, Chorale Pépinière du Seigneur ivuga iti: “Njye ntabwo nzateshuka, ngo nyobe inzira kuko mfite umwungeri mwiza unyitaho.”
Aya magambo agaragaza umwuka w’icyizere n’ituze, ko n’iyo umuntu aguye, adashobora kurambarara kuko afite Yesu nk’ingabo imukingira. Ni indirimbo ishimangira ihame ry’uko Imana ihora hamwe n’abayo kandi idatererana abayizera.
Umwanditsi w’iyi ndirimbo akaba n’umwe mu bagize korali Vickson Niyomukiza , avuga ko “ Sinzateshuka” yayanditse mu gihe cy’amasengesho no kuzirikana ku mibereho y’abantu benshi banyura mu bikomeye, ariko bakibagirwa ko Imana ari yo ifite ijambo rya nyuma. Indirimbo itanga ubutumwa bw’amahoro n’ubusabane, isaba buri wese kwizera ko Yesu, Umwungeri mwiza, ahora ahari mu rugendo ruruhije.
Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeje kwishimira uburyo iyi ndirimbo ifite umwimerere w’ubutumwa n’amajwi asukuye, bituma iba isoko y’ihumure n’ihumekero ry’umwuka. “Sinzateshuka” ni ishimwe ry’ukwizera ry’ukuri, rikibutsa abantu bose ko Yesu ari we nkingi ibakingira, kandi ko kumwizera bihagije ngo umuntu arambe mu nzira nziza.
