TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo zikomeje Gufasha imitima yabenshyi kwinjira muri weekend bahimbaza Imana
Mu gihe umuziki wa Gospel nyarwanda no mukarere ukomeje gutera imbere no kurushaho kugera kuri benshi, buri cyumweru hagenda hagaragara ibihangano bishya bifite ubutumwa bwubaka bunahumuriza imitima. Gospel Today ikugezaho urutonde rwa TOP 7 Gospel Songs of The Week, indirimbo zifatwa nk’iziyoboye izindi muziba zasohotse mucyumweru, zifasha abakunzi b’iyobokamana kwinjira mu mpera z’icyumweru bahimbaza Imana.
urutonde rwa TOP 7 Gopel Song of The Week yuyumunsi yacu ikurikirana Kubububuryo bukurikira;
1. Sitamuacha – Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yongeye gutanga ihumure rikomeye abinyujije mu rurimi rw’Igiswahili, abibutsa ko ntacyo cyatadutandukanya n’urukundo rw’Imana.
2. Kera Ntaramwizera – Savant Ngira ft Roda Kanyana
Indirimbo yibutsa abantu ko kwizera Imana bihindura ubuzima, ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi ba Gospel ifite ibitekerezo bisaga 14,000 mu minsi micye.
3. Siyonin – David Kega
Abinyujije mu butumwa bwo kwibuka ko turi abagenzi ku isi, David Kega yibutsa abizera gutegura imitima yabo bajya mu Ijuru.
4. Iyo Menya – Gedeon Irakoze
Ivuga ku muntu wicuza ko atamenye ukubaho n’ineza by’Imana hakiri kare, ariko Imana igahindura amateka ye.
5. Turi Ivyabona – Redemption
Yibutsa ko abizera ari abahamya b’amaboko y’Imana, bagomba kuyihamya no kubwira abandi ibyiza yabakoreye.
6. Tuzaririmba – Salem Choir ADEPR Kabuga
Isezeranya gukomeza kuririmbira Imana no kuyishima mubihe byose nedete numunezero udashira ubwo Yesu azaba agarutse
7. Urimwiza – Kaminka Emerthe
Umuhanzikazi Kaminka ashimangira ko Yesu ari mwiza muri byose, indirimbo ye nshya ikomeje gushimisha abumva injyana ya Gospel igezweho.
Uburyo igikundiro cy’umuziki wa Gospel gikomeje kwiyongera mu Rwanda no hanze yarwo, birerekana ko ubutumwa bw’Imana bukomeje gufata indi ntera binyuze mu bihangano by’abaramyi.
Gospel Today izakomeza kugukurikirana umuziki mushya buri wa Gatanu, iguha indirimbo zigufasha kubaka umutima no gukomeza kwizera.
