Nta munyamahanga mushya wakoze imyitozo; twinjire mu myitozo ya mbere ya APR FC
1 min read

Nta munyamahanga mushya wakoze imyitozo; twinjire mu myitozo ya mbere ya APR FC

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) , yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu wa tariki 02 Kamena 2025, i Shyorongi ku Kirenga ku kibuga cyayo cy’imyitozo.

APR FC n’iyo izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League y’umwaka w’imikino wa 2025-2026, byatumye itangira imyitozo hakiri kare kugira ngo izitware neza nyuma y’uko na mukeba wayo Rayon Sports yamaze gutangira.

Ni imyitozo yayobowe n’umutoza mukura TALEB ABDERRAHIM w’iyi kipe wasinye asimbuye Umunya-Serbia , Darko Nović igihe cyingana n’imyaka ibiri.

Iyi myitozo ntabwo yitabiriwe n’abakinnyi bashya b’abanyamahanga barimo Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ndetse n’Umugande Ssekiganda Ronald.

Umunya-Uganda Ssekiganda Ronald we ashobora kuzabanza gukina imikino ya CHAN na Uganda Cranes, dore ko ari ku rutonde rw’abakinnyi Morley Byekwaso yahamagaye azifashisha muri iyi mikino izatangira tariki 02 Kanama 2025.

Mu bakinnyi basanzwe bakina mu ikipe ya APR FC ndetse n’abashya b’Abanyandwa bose bitabiriye, Hakizimana Adolphe umuzamu wavuye mu ikipe ya AS Kigali, Ombolenga Fitina, Hakim Bugingo , Iraguha Hadji bose bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, Ngabonziza Pacifique waguzwe muri Police FC ndetse na Nduwayo Alexis myugariro waguzwe muri Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *