Abantu barenga miliyoni 14 bashobora kuzapfa kubera igabanywa ry’inkunga ya Amerika
1 min read

Abantu barenga miliyoni 14 bashobora kuzapfa kubera igabanywa ry’inkunga ya Amerika

Leta ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, iherutse gutangaza ko yagabanyije 83% by’imishinga yaterwaga inkunga n’ikigo cya USAID (U.S. Agency for International Development) nyuma y’uko agarutse ku butegetsi ku nshuro ya kabiri ibizahungabanya u rwego rw’ubuvuzi ku isi.

Ibi bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru gitangaza inkuru z’ubuzima kitwa ‘Lancet’ aho kigaragaza ko abantu miliyoni 14 barimo abana miliyoni 4.5 bari munsi y’imyaka itanu bashobora kuzapfa mbere y’umwaka wa 2030 kubera ubushobozi buke bwo kwitabwaho.

Wari uziko USAID yateraga inkunga 40% by’ubutabazi bwose bwakorwaga ku isi mbere y’iza ku butegetsi kwa Donald Trump.

Guhagarika no guca intege USAID byakozwe na Donald Trump ubwe afatanyije n’umujyanama we wihariye Elon Musk akaba yari n’umuyobozi wa Department of Government Efficiency (DOGE).

Dr. James Macinko, umwe mu banditse ubushakashatsi agaragaza ko nta mpamvu yo guhagarika ibikorwa bya USAID cyane ko ishyigikiwe na benshi mu baturage ba Amerika, yagize Ati: “Umuturage wa Amerika atanga amafaranga angana na $0.17 ku munsi kuri USAID, ni nka $64 buri mwaka. Abantu benshi barabishyigikira iyo bamenye uko afasha kurokora ubuzima bwa miliyoni z’abantu.”

Ibyagaragajwe n’ubushakashatsi!

Inkunga ya USAID yatabaye umuzima bw’abantu miliyoni 91 mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagati ya 2001 na 2021.

Gutakaza iyo nkunga bishobora gutuma abana bapfa buri mwaka bagera 700,000.

Inkunga ya USAID yagabanyije imfu ziterwa n’impamvu zose ho 15%, n’aho ku bana bari munsi y’imyaka itanu igabanya ho 32%.

Mu bihugu byafashwaga cyane na USAID, habayeho igabanuka rya 65% ry’imfu ziterwa na SIDA.

Indwara nka malariya n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda nazo zagabanutseho kimwe cya kabiri cyazo.

Nubwo ubushakashatsi bwerekana ibi , abasesenguzi cyane abo ku mugabane wa Afurika meza ko izi nkunga ziri mu bidindiza iterambere ndetse iyi mishinga akenshi ikaba igaragaramo ruswa no kunyereza umutungo ntigere kubo igenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *