Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 383

Imihango yo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri ni cya gatatu cya kaminuza (postgraduate), yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025, mu Karere ka Huye ahasanzwe hari icyicaro gikuru cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda.
Muri abo banyeshuri, 332 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza nyuma yo gusoza amasomo mu mashami atandukanye arimo: Uburezi, Iyobokamana, Ubucuruzi, Ubuzima rusange n’Imirire y’abantu, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ndetse n’imibereho myiza. Abandi 51 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (postgraduate), cyane cyane mu burezi, byose bibumbiye muri porogaramu 28.
Ibi birori byo gutanga impamyabumenyi bibaye kunshuro ya 11, kuva Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yashyirwaho mu mwaka wa 2010.
Byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta barimo: Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ari kumwe na Musenyeri Filipo Rukamba wabaye mu nshingano z’ubuyobozi mbere ye, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza Laurent Ntaganta, Hon. Christine Umutesi, ushinzwe gahunda z’amasomo muri HEC (Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza), Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, , n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Ntagungira yibukije abahawe impamyabumenyi ko igihe kigeze ngo bakoreshe ubumenyi bahawe neza. Yagize ati:
“Banyeshuri, igihe kirageze ngo mukoreshe neza ibyo mwize. Muzirikane ko impamyabumenyi z’ibyiciro bitandukanye mwahawe atari iherezo, ahubwo ari intangiriro.”
Musenyeri Ntagungira, Yakomeje yibutsa abanyeshuri ko igihugu kibatezeho byinshi ndetse ko gikenera abayobozi bafite indangagaciro ziboneye. Yagize ati:
“Isi ikeneye abantu bazi ibyo bakora, ariko banagira umutima wo gukorera abandi no kubitaho. Muzabe urumuri mu miryango yanyu, muzabe intangarugero aho mukora, mu gihugu cyanyu n’ahandi hose muzajya ku isi. Mwumve ko kwiga bitarangiye; ahubwo ubu ni bwo mwatangiye.”
Umwe mu banyeshuri basoje amasomo yashimiye, abarezi, ababyeyi, Ubuyobozi bw’ishuri bwa bahaye umurongo ngenderwaho n’ibikoresho, leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe kugirango basoze amasomo. Yongeyeho ko kaminuza itabahaye ubumenyi gusa, ahubwo ko yanabigishije kuba intwari z’ejo hazaza, zitekereza n’ubunyamwuga.
Hon. Christine Umutesi, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), yifurije amahirwe abanyeshuri barangije amasomo yabo, ashimira imbaraga zashyizwe muri urwo rugendo rw’amasomo n’ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu, ndetse n’abandi bose bagize uruhare mu gufasha abo banyeshuri gusoza amasomo yabo.
Mu rwego rwo gushimira no gushishikariza abanyeshuri kwiga neza, hanatanzwe ibihembo byihariye ku banyeshuri batsinze neza kurusha abandi, nk’uburyo bwo kubashimira no kubatera imbaraga mu rugendo rwabo rw’akazi no gukomeza kwiga.
Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu gutanga uburezi bufite ireme bushingiye ku ndangagaciro za gikristu, ikaba imaze kugeza ku isoko ry’umurimo abarenga 5,000 barangije amasomo kuva yashingwa.


