Paruwasi ya Gitarama yatangirijwemo ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abemera Kristu
2 mins read

Paruwasi ya Gitarama yatangirijwemo ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abemera Kristu

Uyu muhango wo gutangiza iki Cyumweru wabaye ku wa 18 Mutarama 2026 uhuza amadini atandukanye mu Karere ka Muhanga mu gusabira hamwe ubumwe n’urukundo hagati y’abakristu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya Gitarama, habereye umuhango wo gutangiza ku rwego rw’igihugu Icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’Abemera Kristu, igikorwa ngarukamwaka kigamije kwimakaza ubumwe, urukundo n’ubufatanye hagati y’amadini atandukanye.

Padiri Anatole Niyitanga, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gitarama, yatangaje ko imyiteguro y’uyu muhango yagenze neza, aho amadini yose akorera mu Karere ka Muhanga yafatanyije mu gutegura iki gikorwa. Yavuze ko habaye inama zihuza abahagarariye amadini, bungurana ibitekerezo kandi bashishikariza abakristu ari byo byatumye bitabira ari benshi.

Yashimangiye ko gusabira ubumwe bw’abemera Kristu ari ingenzi cyane, kuko ubumwe ari ishingiro ry’urukundo n’isengesho nyakuri. Yagaragaje ko iyo habuze ubumwe, n’amasengesho atakaza umumaro w’ayo, bityo abakristu bagasabwa kwitabira iki cyumweru mu bwitange n’umutima uhuje.

Padiri Niyitanga yavuze ko Paruwasi ya Gitarama yishimiye kwakira ku nshuro ya mbere uyu muhango ku rwego rw’igihugu, ubusanzwe waberaga mu Mujyi wa Kigali mu myaka yashize. Yagaragaje ko kuwimurira mu ntara ari intambwe nziza ituma iyi gahunda igera kuri benshi, kandi bikaba ishema ku bakristu ba Paruwasi ya Mutagatifu Andereya kuba ari ho hatoranyijwe mu gihugu hose.

Ku bijyanye n’imigendekere y’umunsi wo gutangiza iki cyumweru, Padiri Mukuru yasobanuye ko habaye Misa eshatu kuri Paruwasi ya Gitarama, zirimo iya saa moya n’igice, iya saa tatu n’igice igenewe abana, n’iya saa tanu, mu gihe kuri Chapelle ya ICK hazaba Misa ya saa moya n’igice n’iya saa tanu.

Muri uwo muhango, amadini akorera mu Karere ka Muhanga yagize umwanya wo kuririmba no gusenga hifashishijwe za korali zayo, aho ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika haririmbye Korali Sancta Maria yo muri Paruwasi ya Gitarama na Korali Pueri Cantores y’i Kabgayi.

Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abemera Kristu cyatangiye ku wa 18 Mutarama 2026 i Gitarama, kikazasozwa ku wa 25 Mutarama 2026 muri Diyosezi ya Byumba, kikaba kimaze kwizihizwa kuva mu mwaka wa 1968.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *