Menya abakinnyi Arsenal itazaba ifite ku mukino wo kuri ki Cyumweru
Arsenal ishobora kutazaba ifite abakinnyi b’ingenzi bagera kuri batanu mu mukino wa Premier League izakina na Crystal Palace kuri Emirates Stadium kuri iki Cyumweru.
Ikipe ya Arsenal kuri ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota atatu imbere ya Manchester City iri ku mwanya wa kabiri ndetse n’amanota ane imbere ya Liverpool.
Arteta kuri ubu ahanganye n’ikibazo gikomeye mbere y’uyu mukino, kuko Gabriel Magalhaes atabashije gukora imyitozo nyuma yo gukomereka mu mukino batsinzemo Atletico Madrid mu irushanwa rya Champions League.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, Arteta yagize ati: “Nta byinshi, ariko Gabi ni we w’ingenzi wavuye ku kibuga n’imvune kandi kugeza ubu ntarabasha gukora imyitozo, reka turebe uko imvune ye iza kugenda ihindagurika mu masaha 24 ari imbere, niba azaboneka cyangwa atazaboneka kuri uyu mugoroba wo ku Cyumweru.”
Martin Odegaard nawe ntabwo azagaragara mu mpera z’iki Cyumweru kubera icyibazo yagize ku ivi rye ibiteganyijwe ko azagaruka mu kwezi ku Kuboza 2025 amatariki asangiye na Kai Havertz.
Usibye Gabriel Magalhaes ndetse na kapiteni Martin Odegaard , Arsenal izaba idafite kandi Noni Madueke na Gabriel Jesus aho Jesus we biteganyijwe ko azagaruka umwaka utaha.
Umutoza wa Palace, Oliver Glasner mu mukino na Arsenal izaba idafite abakinnyi bo hagati mu kibuga Cheick Doucoure, Caleb Kporha na Chadi Riad kubera imvune z’igihe kirekire.
