Simuruna Choir ADEPR Kiyovu igiye kumara icyumweru cyose yibereye mu bwiza bw’Imana
2 mins read

Simuruna Choir ADEPR Kiyovu igiye kumara icyumweru cyose yibereye mu bwiza bw’Imana

Chorale Simuruna Choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kiyovu yatangaje igikorwa gikomeye cyiswe “Evangelical Week Season One” kizatangira ku wa 3 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025.

Iki gikorwa cyitezweho gufasha benshi mu gukomeza kwizera no kugaruka ku Mana binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

Iki cyumweru cy’ivugabutumwa kizabera muri ADEPR Kiyovu, hafi ya RSSB, aho abaturarwanda ndetse n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza bazifatanya na Chorale Simuruna mu masengesho, indirimbo, n’ubutumwa bwubaka nibindi byiza byinshi byateguwe na Chorale Simuruna.

Simuruna Choir imwe mu ma Korali ahagaze neza mwiki gihe, igiye gufata icyumweru cyose yibereye mu bwiza bw’Imana.

Ni igikorwa kizitabirwa n’amakorali menshi atandukanye ndetse n’abigisha b’ijambo ry’Imana bazwi mu gihugu hose.Simuruna Choir imaze kuba izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri ADEPR. Izwi cyane mu bihangano byayo byimbitse birimo “Hahirwa uwihanganira ibimugerageza”, “Kuba munzu yawe”, na “Mwami Imana yo mw’ijuru”.

Izi ndirimbo zigaragaza ubushobozi bwa chorale mu guhuriza hamwe ubutumwa bw’ihumure no kwizera, bikagera kuri benshi Uretse izo ndirimbo ibitaramo baheruka gukora banakoreyemo indirimbo Yitwa Imirimo y’Imana yakunzwe cyane bihamya urugendo rushya iyi chorale iri kwinjiramo.

Muri ADEPR Kiyovu ku nshuro ya mbere hagiye kubera ibihe bidasanzwe byo gutaramira Imana.

Uretse ibikorwa byo kuririmba, Simuruna Choir imaze imyaka ikora ibikorwa by’ivugabutumwa binyura ku maradiyo n’ahandi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, aho ibikorwa byayo bikurikirwa n’abantu ibihumbi hirya no hino ku isi.

Abategura iki gikorwa batangaje ko Evangelical Week izaba ari umwanya udasanzwe wo guhimbaza Imana no gukomeza ubusabane hagati y’abizera. Biteganyijwe ko hazabaho umwanya wo gusengera igihugu, gusabira urubyiruko, ndetse no gushishikariza abantu kugarukira Imana kubwa Yesu kristo.

Simuruna Choir ikomeje kuba umusemburo w’ububyutse muri ADEPR Kiyovu no mu mujyi wa Kigali muri rusange. Umusanzu wayo mu guteza imbere umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’ivugabutumwa uragaragara, kandi wubaka imitima ya benshi.

Abakunzi b’iyi chorale bashishikarizwa kwitabira iki cyumweru cy’ivugabutumwa kizaba kuva ku wa 3 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025, aho bazahura n’uburyohe bw’indirimbo, ijambo ry’Imana, n’ubwitabire bw’abaramyi batandukanye.

Ni icyumweru cyitezweho kuzahindura ubuzima bwa benshi “Zaburi 150:1–6” ikaba ari yo nkingi y’iki gikorwa.

Umuramyi Emma Rwibutso uherutse gukorana indirimbo nziza na Bosco Nshuti yitwa Rukundo ari mubayobozi bindirimbo bakomeye babarizwa muri chorale Simuruna.

Umuramyi Gad Iratumva ubarizwa muri Chorale Simuruna yatangaje ko kubura mugitaramo cyateguwe na chorale Simuruna ari igihombo gikomeye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *