Urubyiruko rwa Gen Z Rurimo Gukundana Rugamije Ibiryo By’Ubuntu
Ubushakashatsi bushya bwerekana ko bamwe mu rubyiruko rwo mu isi yose basigaye binjira mu rukundo atari ku bw’urukundo rwa nyarwo, ahubwo bashaka amafunguro n’imyidagaduro y’ubuntu kubera ibibazo by’ubukungu.
Urubyiruko rwo mu gisekuru cya Gen Z (abavutse hagati ya 1997 na 2012) ruri kugaragaza imyitwarire itangaje mu rukundo. Nk’uko ubushakashatsi bwa Intuitbwiswe “The Cuffing Economy” bubigaragaza, hafi umwe mu bantu batatu muri uru rubyiruko ajya mu rukundo atari ku bw’urukundo, ahubwo agamije gusohoka no kubona amafunguro y’ubuntu.
Raporo ya USA Today igaragaza ko impamvu nyamukuru iri inyuma y’iyi myitwarire ari ihungabana ry’ubukungu. Ibiciro by’ubukode byazamutse, imyenda y’ishuri yiyongera, n’umutekano w’akazi ukaba utizewe, bituma bamwe mu rubyiruko bashaka inzira zoroheje zo kubona ibyo kurya. Abahanga babihaye izina rya “foodie calls”, bivuga gusohokana n’umuntu utari ku bw’urukundo ahubwo hagamijwe inyungu z’imibereho.
Bamwe muri bo banabishyira ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, aho bavuga ko gusohokana n’umukunzi ari uburyo bwo kurya neza aho guteka amakaroni iwabo. Umukobwa umwe wiga muri kaminuza yavuze ko yigeze kujya mu rukundo inshuro 16 kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibiryo. Ibi bituma abahanga nka Aja Evans, umujyanama mu by’imitekerereze n’imari, bavuga ko nubwo bisa n’urwenya, bifite isura y’ukuri kuko abenshi muri abo bana baba babayeho mu bibazo by’ubukungu bikomeye.
Evans asaba ko aho kugira ngo abantu bajye mu rukundo ku bw’amafunguro, bakwiye kuganira ku bijyanye n’imari hakiri kare, bakumvikana ku bushobozi buri wese afite. Avuga ko gukundana bitagomba kuba uburyo bwo gucika ku bukene, ahubwo ari urubuga rwo gufatanya kubaka ubuzima burambye. Abakundana, ngo, bakwiye gufatanya kureba fagitire badafite ubwoba, kuko urukundo nyarwo rutabazwa n’ifunguro ryishyuwe n’undi, ahubwo rubarizwa mu kwizerana no gufashanya.
