APR FC yananiwe kwikura imbere ya Kiyovu Sports
Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki ya 25 Ukwakira 2025, nibwo habaga umukino wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports umukino warangiye ari ubusa ku busa(0-0).
Wari umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda 2025-26. APR FC ikaba itari ifite Memel Raouf Dao wavunikiye ku mukino wa Mukura VS ndetse na Cheikh Djibril Ouattara ukongeraho Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda bari mu bihano.
Mu minota ya mbere y’umukino APR FC yatakaje imipira ibiri Kiyovu yari kubyaza umusaruro ariko birayangira
Mu minota 10 ya mbere APR FC nayo yagerageje uburyo ku mipira ibiri Umugande Kiwanuka yahinduye imbere y’izamu ariko habura ubyaza ayo amahirwe umusaruro kimwe n’ishoti rya Ruboneka Bosco .
APR FC yakomeje gushaka igitego maze ku munota wa 42, Niyomugabo Claude ahindura umupira mwiza Lamine Bah ashyiraho umutwe umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0 , mu gice cya kabiri APR FC yagowe n’intangiriro z’iki gice aho Kiyovu Sports yayatatse ndetse Keddy agerageza amashoti abiri mu bihe bitandukanye ariko Ishimwe Pierre yitwara neza .
Ssekiganda Ronald wagize umukino mubi, yaje no kubona ikarita itukura, ni nyuma yo kubona ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Rukundo Abdul Rahman ‘Paplay’.
Ikarita ya mbere yari yayibonye ku ikosa yakoreye Niyo David ku munota wa 89′, Ishimwe Pierre yongeye kurokora APR akuramo ishoti rikomeye rya Nsanzimfura Keddy umukino warangiye ari 0-0.
Uyu munsi wa Gatanu wa shampiyona usize APR FC iri ku mwanya wa Kane n’amanota arindwi gusa iracyari inyuma ho imikino itatu mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 11 n’amanota atandatu.
