“Harvest Of Souls” Insanganyamatsiko Y’igiterane Kigamije Ubutumwa Bw’ububyutse Muri Lagos
Igiterane Mpuzamahanga cy’ububyutse “The Outpouring Lagos 2025” kigiye kongera kubera i Lagos muri Nigeria muri uku kwezi k’Ukwakira 2025, gifite insanganyamatsiko “Harvest of Souls”, gihamagarira abakristo bose gusubira mu mwuka w’amasengesho n’ugusenga by’ukuri.
Igiterane Mpuzamahanga cy’ububyutse “The Outpouring”, cyatangiriye muri Nigeria mu mwaka wa 2021, kigiye kongera kubera mu mujyi wa Lagos ku wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2025, kuri Onikan Stadium guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki giterane cyatoranyirijwe insanganyamatsiko “Harvest of Souls”, cyitezweho gukomeza gususurutsa imitima y’abizera no gusubizaho umurimo w’ububyutse.
“The Outpouring” izwi nk’igikorwa cy’ububyutse gishingiye ku masengesho, kuramya, no gushaka Imana mu kuri. Kuva cyatangira, cyahamagariye abantu ku isi yose kutareba gusa ibyo Imana itanga, ahubwo kuyishaka ubwayo. Abatari bake batangaje ko iki giterane cyabafashije kongera inyota yo gusenga no kwegera Imana kurushaho.
Iyi nshuro ya 2025 izitabirwa n’abaramyi n’abavugabutumwa bakomeye barimo Theophilus Sunday, Faith Owolabi Elvis, Isaac Oyedepo, Lilian Nneji, Lawrence Oyor, Daniel Olawande, ndetse n’umuyobozi mukuru w’igiterane, Dunsin Oyekan. Hazaba n’ukugaragara kudasanzwe kwa Bishop David Oyedepo, ufatwa nk’umubyeyi mu by’iyobokamana muri Nigeria.
Abantu ibihumbi n’ibihumbi bateganyijwe kuza kuri Onikan Stadium muri iryo joro rizaba ryuzuyemo kuramya, ibitangaza, n’ibihangano by’umwuka. Amarembo azafungurwa saa munani z’amanywa kugira ngo buri wese agire umwanya wo kwinjira no kwitegura guhura n’Imana mu buryo bwihariye.
