Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 26 Ukwakira
Turi ku wa 26 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 299 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 66 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
1960: Mu Rwanda habaye amatora yarangiye hashyizweho inteko na Leta y’agateganyo, Gregoire Kayibanda aba Minisitiri w’Intebe na ho Habyarimana Joseph ’Gitera’ ayobora Inteko.
1961: Kayibanda yagiye ku butegetsi, ayobora manda ye ya mbere kugeza mu 1965. 2000: Laurent Gbagbo yabaye perezida wa Côte d’Ivoire nyuma y’akaduruvayo kakozwe n’abaturage bamagana Robert Guéï. (…)
Turi ku wa 26 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 299 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 66 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
1960: Mu Rwanda habaye amatora yarangiye hashyizweho inteko na Leta y’agateganyo, Gregoire Kayibanda aba Minisitiri w’Intebe na ho Habyarimana Joseph ’Gitera’ ayobora Inteko.
1961: Kayibanda yagiye ku butegetsi, ayobora manda ye ya mbere kugeza mu 1965.

2000: Laurent Gbagbo yabaye perezida wa Côte d’Ivoire nyuma y’akaduruvayo kakozwe n’abaturage bamagana Robert Guéï.
2003: I California muri Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, inkongi y’umuriro yiswe “Cedar Fire” yahitanye abantu 15, yangiza amazu agera ku 2.200.
Mu muziki
2018: Umuraperi 50 Cent yaguze amatike 200 y’igitaramo cya Ja Rule aho buri tike yayishyuye amadolari 15 agamije ko ubwitabire buba hasi muri icyo gitaramo. Aba bombi bazwiho kudacana uwaka kuva mu myaka ya 1990.

Abavutse
1916: François Mitterrand, wabaye Perezida w’u Bufaransa.
1961: Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa kane wa Kenya.

Abapfuye
1979: Park Chung Hee wabaye perezida wa gatatu wa Koreya y’Epfo.
2021: Roh Tae-woo wabaye perezida wa gatandatu wa Koreya y’Epfo.
