Ibyahanuriwe umuramyi Decalle ubarizwa muri Chorale Shiloh byatangiye gusohora
Umuramyi Decalle geze kure imyiteguro y’indirimbo nshya nyuma yo gutangaza benshi mu gitaramo “The Spirit of Revival”Umuramyi Decalle, uzwi nk’umwe mu baririmbyi n’abayobozi b’indirimbo bafite impano idasanzwe muri ADEPR, yongeye kugaragaza ubuhanga n’amavuta y’Imana amurimo mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Chorale Shiloh, cyiswe The Spirit of Revival Live Concert.
Uyu muramyi asanzwe ari umuyobozi w’indirimbo muri Chorale Shiloh, akaba ari na we mutoza w’abaririmbyi bayo.Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali cyasigiye benshi ishusho nshya kuri Chorale Shiloh aho igeze mu kuzamura urwego rw’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo. Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bishimiye imiririmbire ya Chorale Shiloh, ndetse n’uburyo Decalle yayoboye igitaramo mu mbaraga nyinshi n’umunezero wuzuye.

ADEPR Muhoza Yungutse Umuramyi Ufite Amavuta Adasanzwe Decalle
Nyuma y’icyo gitaramo, bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko uyu muramyi afite impano yihariye, kandi ko ashobora gukoreshwa n’Imana mu murimo ukomeye muri iki gihe.Umuramyi Jesca Mucyowera, umwe mu baramyi bafite izina rikomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda, yashimye cyane uburyo Chorale Shiloh iririmba indirimbo ziri mu Cyongereza.
Yavuze ko uburyo basobanura ururimi n’imiririmbire yabo bibagaragaza nk’abaririmbyi bo ku rwego mpuzamahanga. Jesca yongeyeho ko byamutangaje kubona urwego n’ubuhanga bifitwe n’abaririmbyi b’iyi korali, ibintu bidasanzwe mu makorali yo mu Rwanda.Nyuma y’igitaramo The Spirit of Revival Chorale Shiloh yahise itumirwa mu gitaramo gikomeye cyabereye mu mujyi wa Rubavu, cyateguwe na Chorale Alliance yo muri ADEPR Gisenyi.

ADEPR Irishimira Impano z’Urubyiruko mugihe Decalle Abarwa nk’Umugisha udasanzwe mwiki gihe
Ibi byongeye kwerekana uburyo iyi korali imaze kugira izina rikomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ndetse n’uburyo impano ya Decalle ikomeje kurushaho kumurikira itorero n’abaririmbyi bakizamuka.Kuri ubu, Decalle yatangaje ko ari hafi kurangiza imyiteguro y’indirimbo nshya yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, avuga ko ari kimwe mu bikorwa bitegura inzira ye yo kwinjira ku rwego mpuzamahanga rw’umuziki wa gospel.
Yagize ati:“Nifuza gukora umuziki ushobora kugera kure, aho ubutumwa bwiza bwambuka imipaka y’u Rwanda. Imana yampaye indirimbo zifite ijambo, kandi ndifuza ko zizaba umugisha ku batuye isi bose.Umuramyi Decalle, usanzwe ubarizwa muri ADEPR Muhoza mu karere ka Musanze, ni inshuti ya hafi y’abaramyi bakomeye barimo Vestine na Dorcas, abo bafatanyije umurongo umwe w’ubuhamya n’ubutumwa bwibanda ku gukomeza ukwizera n’urukundo rw’Imana.
Abamukurikira bavuga ko afite ubushobozi n’ihishurirwa rirenze imipaka y’Akarere ka Musanze, kuko agaragaza buhanga mu miririmbire ye.Itorero ADEPR rikomeje gushimirwa uruhare rifite mu gukomeza kuzamura impano z’urubyiruko, rikaba rikomeje kunguka impano nshya zubaka umurimo w’Imana. Mu bo rifite ubu harimo n’umuramyi Decalle, ufatwa nk’umwe mu baramyi bafite amavuta adasanzwe, urukundo rw’Imana n’ubwitonzi buhamye, ibintu bituma benshi bamubona nk’umugisha mushya Imana yahaye itorero muri ibi bihe.

Nyuma y’Igitaramo “The Spirit of Revival”, Chorale Shiloh Yatumiwe Rubavu

