Real Madrid yongeye kwigarurira icyubahiro imbere ya Barcelona
2 mins read

Real Madrid yongeye kwigarurira icyubahiro imbere ya Barcelona

Ikipe ya Real Madrid yatsinze FC Barcelona mu mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne nyuma y’imikino itanu itazi uko kuyitsinda bimera.

Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa kumi Nimwe n’iminota 15 kuri Santiago Bernabeu.

Watangiye wihuta cyane impande zombi zisatira. Ku munota wa mbere FC Barcelona yabonye uburyo ku mupira Eduardo Camavinga yari yihereye Marcus Rashford arekura ishoti ariko Eder Militao aratabara arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa kabiri Real Madrid yari ibonye  penariti ku ikosa Lamine Yamal yari akoreye Vinicius Junior gusa umusifuzi agiye kuri VAR ayikuraho.

Hari aho Real Madrid yari yafunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Kylian Mbappé ariko nyuma asifurwa ko yari yaraririye.

Real Madrid yakomeje kurusha FC Barcelona ubundi ku munota wa 22 Kylian Mbappé atsinda igitego cya mbere ahawe umupira ba Jude Bellingham.  

FC Barcelona yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 38 gitsinzwe na Fermin Lopez ahawe umupira na Marcus Rashford ariko ibyishimo ntabwo byigeze bitinda kuko ku munota wa 43 Jude Bellingham yahise atsinda igitego cya kabiri ahawe umupira na Eder Militao.

Mu gice cya kabiri Real Madrid yaje isatira ndetse ku munota wa 49 ibona penariti ku mupira Jude Bellingham yari ateye ubundi Eric Garcia awukozaho intoki. Yatewe na Kylian Mbappé ariko umunyezamu wa FC Barcelona ayikuramo. 

Real Madrid yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Vinicius Junior utishimiye gusimbuzwa,Federico Valvelde na Arder Guler hajyamo Rodrygo,Dani Carvajar na Brahim Diaz.

FC Barcelona yo yakuyemo Ferran Torres na Eric Garcia hajyamo Marc Casado na Ronald Araujo.  Umukino warangiye Real Madrid itsinze FC Barcelona ibitego 2-1 ihita  ikomeza kuba ku mwanya wa mbere n’amanota 27 aho irusha amanota atanu FC Barcelona ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona ya Espagne.

Kylian Mbappé yabaye umukinnyi wa Gatatu Utsinze mu mikino ine ya El Classico y’ikurikiranya mu kenyajana cya 21 nyuma ya Ronladinho na Cristiano Ronaldo.

Uyu mukino w’uyu munsi wakurikiwe  n’abarenga Miliyoni 650.  FC Barcelona yari imaze imikino 5 yikurikiranya itsinda Real Madrid.  Real Madrid yaherukaga intsinzi muri Clasico tariki ya 21/4/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *