Hymns and Truth:Clemance Gasasira na Erson bafite umutwaro wo kuvuguruza abazana indi nzira yo gukizwa birengagije Yesu
2 mins read

Hymns and Truth:Clemance Gasasira na Erson bafite umutwaro wo kuvuguruza abazana indi nzira yo gukizwa birengagije Yesu

Clemence Gasasira na Erson Ndayisenga bagiye guhurira mu gitaramo “Hymns & Truth” kizaba ku munsi wa Noheli Nyuma y’uko umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndayisenga Erson atangaje igitaramo “Hymns & Truth”giteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025,

Hymns and Truth ibihe bidasanzwe byo kuvuga inkuru nziza

hamenyekanye undi muramyi uzafatanya na we muri icyo gitaramo Clemence Gasasira, umwe mu baramyi bakomeje kugaragaza ubuhanga n’ubutumwa bufasha imitima ya benshi,akaba ari umwe mu baramyi bafite impano zitandukanye yaba kuririmba mu bukwe, gukora indirimbo ( Producer),gutoza abandi, kwandika indirimbo nziza no gucuranga.

Hymns and Truth:Clemance Gasasira na Erson bafite umutwaro wo kuvuguruza abazana indi nzira yo gukizwa birengagije Yesu

Clemence Gasasira, uzwiho indirimbo zifite ubutumwa bw’umusaraba n’ubwiyunge n’Imana, yabaye uwa mbere mu baramyi bazataramira muri iki gitaramo. Uyu muramyi yagaragaje ko iki gitaramo ari uburyo bwo gusakaza inkuru nziza y’agakiza binyuze mu ndirimbo zifite ishingiro mu kuri kwa Bibiliya, kandi zigamije gukomeza kwizera mu bakristo.

Ndayisenga Erson, wahoze muri True Promise Ministries akaba n’umwanditsi w’indirimbo zifite amagambo y’ubwenge n’imbuto za Gikristo, yagaragaje ko guhuza imbaraga na Clemence Gasasira ari igikorwa cyagambiriwe kugira ngo “Hymns & Truth” ibe urubuga rufasha abantu kwinjizwa mu bihe byo gusobanukirwa neza ubutumwa bw’ukuri.

Clemance Gasasira umuramyi ufite nyinshi akaba aseruka neza mubirori by’ubukwe , igitangaje nuko akunda kuririmba indirimbo z’ubutumwa bwiza mugihe asohora abageni kandi abantu bakabikunda Cyane.

Aba baramyi bombi bazwiho kuba baranditse indirimbo nyinshi zigaragaza ubutumwa bwiza bw’agakiza, urukundo n’ubuntu bw’Imana. Bafatanyije icyerekezo kimwe cyo kwibutsa abantu ko agakiza kadaturuka ku bikorwa byacu, ahubwo ari impano iva ku Mana ibinyujije muri Yesu Kristo. Ibi nibyo bigize umusingi w’inyigisho n’ubutumwa buzagaragara muri Hymns & Truth.Igitaramo gitegerejwe na benshi kizabera muri Light Center Kabuga, kikazahuza abaramyi, abaririmbyi n’abakunzi b’indirimbo zifite ubutumwa bukiza.

Abategura iki gitaramo batangaje ko ari umwanya uzabera benshi ihuriro z’indirimbo z’ukuri n’ibihe byihariye byo gusabana n’Imana.Kwiyandikisha kw’abifuza kwitabira iki gitaramo bizatangira vuba, nk’uko byatangajwe n’abategura.

“Hymns & Truth”izaba ari igitaramo cy’ubudasa, kigamije kongera guhesha agaciro indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, no gukangurira abakristo kubaho mu kuri no mu bugingo butangwa n’Imana bubonerwa muri Yesu Kristo.

Clemance Gasasira umuramyi ufite ibihe byiza muri we aherutse gukorana indirimbo nshya na Ben IGIRANEZA.

Gasasira agaragara mu bihe bitandukanye yitabiriye ubukwe nk’umuramyi.

Hymns and Truth igitaramo kidasanzwe cyateguriwe abantu bakunda ubutumwa bwiza nabashaka gukizwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *